Cya giti wateye cyaba cyarakuze?

Ni ikibazo Kigali Today yifuje kubaza umuntu wese waba warateye igiti ahantu runaka ariko ntiyibuke gusubira yo ngo arebe niba cyarakuze kigatanga umusaruro, cyangwa se niba imbaraga n’umwanya yatanze byarabaye imfabusa.

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba(RFA) ushinzwe ibijyanye no kuyabungabunga, Spridio Nshimiyimana avuga ko ibiti byabashije gukura neza ubu bingana na 70% y’ibyatewe ahaboneka imvura ihagije kandi igwira igihe.

Ntabwo yatubwiye imikurire y’ibiterwa ahaboneka imvura nke, ariko Ihuriro ry’Urubyiruko rwita ku Rusobe rw’Ibinyabuzima(GYBN), ryigeze guteza imbere gahunda yiswe ’Nkurane n’Igiti’ mu turere twa Nyagatare, Bugesera na Gasabo, rinahakorera inyigo.

Umuhuzabikorwa waryo mu Rwanda, Kaje Rodrigue avuga ko bakoresheje abana biga mu mashuri abanza bagera ku bihumbi 18, babasha gutera no kwita ku biti birenga ibihumbi 97, nyuma basubirayo basanga byarakuze ku rugero rungana na 82%.

Kaje avuga ko urugero rwo gukura kw’ibyo biti rwadindijwe n’ibyatewe mu Karere ka Nyagatare, kubera impamvu ziturutse ku zuba n’ibyonnyi, ngo byatumye hakura ibitarenga 55%.

I Nyagatare ibi biti byatewe mu Murenge wa Musheri ku bigo by’amashuri abanza bya Rukundo Primary School, GS Humura, E P Kibirizi, GS Nyagatabire na E P Rebero, mu myaka ya 2021-2022.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutaka, Amazi n’Amashyamba muri Minisiteri y’Ibidukikije, Philippe Kwitonda avuga ko ikigero gito cyo gukura kw’ibiti mu Ntara y’Uburasirazuba no mu Mayaga giterwa n’amapfa hamwe n’udusimba tw’umuswa bikunze kuhaboneka.

Abakozi b’Ikigo cy’Itumanaho mu Rwanda, MTN, bari mu bahora bakora umuganda wo gutera ibiti buri mwaka mu bice bitandukanye by’Igihugu, ariko bakaba kugeza ubu nta wari wasura ibyo yateye ngo arebe niba byarakuze.

Umuyobozi muri MTN ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho, Alain Numa avuga ko iyi sosiyete igira ibikorwa ikorana n’abaturage ikajya kubisura buri mwaka igamije kureba umusaruro byatanze, ubu ngo yongeyeho no gusura amashyamba yatewe.

Numa agira ati "Hari gahunda yo kubisura(ibiti) mbere y’uko uyu mwaka urangira, hari i Rwamagana aho twateye ibigera kuri 5,000 mu mwaka ushize, hari ibyo ejobundi twateye i Huye bigera kuri 2,500."

Akomeza agira ati "Uyu mwaka mbere y’uko urangira tugomba gutera ibigera ku bihumbi 25 bihwanye n’imyaka 25 ya MTN(imaze ikorera mu Rwanda), niba umuntu yarateye igiti afite intego, wenda yo kurwanya imihindagurikire y’ikirere, ni byiza ko ajya kureba igiti yateye kugira ngo amenye niba yarageze kuri iyo ntego."

Umuyobozi muri RFA ushinzwe Amashyamba, Nshimiyimana, avuga ko amashyamba yatewe mu myaka itanu ishize ubu ari ku buso bwa hegitare 16,912(ha) y’ibiti bisanzwe by’amashyamba, hamwe na hegitare 199,120.2 zateweho ibiti bivangwa n’imyaka.

Nshimiyimana agira ati "Hegitare imwe y’amashyamba asanzwe ijyaho ibiti 1,600 iyo twashyizemo intera ya metero 2.5 kuri 2.5, mu gihe hegitare imwe y’ibiti bivangwa n’imyaka iterwaho ibigera kuri 200 kugera kuri 400".

Nshimiyimana avuga ko kuba baragize abafatanyabikorwa batandukanye barimo inzego za Leta n’imiryango yigenga, bitamworohera kumenya ingengo y’imari yakoreshejwe mu gutera amashyamba.

Mu mbogamizi agaragaza zibuza ibiti byatewe byose gukura (kuko hakura 70%), harimo iyo kubura imvura bikabiviramo kuma, abaragira amatungo mu biti akabyangiza, ndets n’abatwika imisozi bya biti bikangirika.

Niba Leta ivuga ko muri iki gihe cy’Umuhindo hagiye guterwa ibiti birenga miliyoni 63, ni ngombwa kumenya ko ibyatewe na byo byabashije gukura no gutanga umusaruro.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya avuga ko icyifuzo bafite ari ukubona imisozi yose itwikiriwe n’amashyamba kabone n’ubwo haba ari mu mujyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka