Croix-Rouge yatangije uburyo bushya bwo gutabara abahuye n’ibiza
Ubuyobozi bwa Croix-Rouge y’u Rwanda bwatangije uburyo bushya bwo gutabara abahuye n’ibiza. Ni uburyo bwo gutanga amafaranga ku bahuye n’ibiza aho kubaha ibikoresho nk’uko byari bisanzwe, binyuze mu mushinga uzakoresha miliyari 1 na miliyoni 200 mu mezi 24.

Dr. Dushime Dyrckx umuyobozi w’umuryango utabara imbabare Croix-Rouge y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu avuga ko uyu mushinga ugamije kubaka ubushobozi bw’abaturage n’abakozi b’umuryango wa Croix-Rouge mu butabazi.
Mu bikorwa bikumira harimo gutera ibiti, gukusanya amakuru no kuyageza ku baturage no kubongera ubushobozi uko birinda Ibiza hamwe no gutabara abaturage mu buryo bwihuse hatabaye guhabwa ibikoresho.
Dr. Dushime yagize ati “Amafaranga tuyatanga tubanje gukora isesengura ry’ibyo bakeneye aho kubaha ibikoresho tukabaha amafaranga bakagura icyo bakeneye cyane.”

Dr. Dushime Dyrckx avuga ko bizihutisha kugera ku bahuye n’ibiza kandi bakabona ubufasha bakeneye hatabaye kubatekerereza.
Umushinga wo kwitegura Ibiza no guhangana n’ingaruka “Disaster and preparedness” watangijwe mu Karere ka Rubavu ku wa 09 Ukwakira 2019, ukaba uzakorera mu turere twa Rubavu, Ngororero na Rutsiro, ahakunze kwibasirwa n’ibiza by’imvura nyinshi, imyuzure, imitingito, inkangu n’inkuba.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert asaba ko uyu mushinga wahera ku baturage bahuye n’ibiza batarabona ubufasha ndetse ukazibanda ku bikorwa bifatika bigamije guhindura imigirire n’imyumvire ku biza.
Ohereza igitekerezo
|
iki gitekerezo nikiza cyane kuko abagenerwa bikorwa bahuye nibiza bazajya bagerwaho vuba ,hatabaye gutegereza imodoka zizana ibikenerwa yari volonteur ushinzwe guhuza imiryago yaburanye nababo Nyagatare na gatsibo tel 0788480204 murakoze tugire umutima utabara