#COVID19: Minisitiri Shyaka yasobanuye uko ingendo zacaga i Musanze mu muhanda Kigali-Rubavu zizakorwa

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, avuga ko gusaba abatuye mu Mujyi wa Musanze kuba bageze mu ngo bitarenze saa moya z’umugoroba, ari ikintu gishobora kubangamira abagenzi mu muhanda Kigali-Rubavu.

Umujyi wa Musanze unyuramo umuhanda uhuza Rubavu na Kigali
Umujyi wa Musanze unyuramo umuhanda uhuza Rubavu na Kigali

Prof Shyaka yavuze ko hari uburyo bubiri abantu bazakomezamo ingendo ntibahure na Covid-19 bageze i Musanze, aho basabwa guhitamo kunyura i Muhanga cyangwa bakanyura i Musanze ariko Polisi ikabaherekeza kugira ngo badahagararayo.

Ibi Minisitiri Prof Shyaka yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, ari kumwe na bagenzi be barimo ushinzwe ubuzima, siporo, ubucuruzi n’inganda ndetse n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.

Prof Shyaka yagize ati "Abantu baribaza bati ’ese Musanze ko ari saa moya ariko Rubavu na Kigali bigashyirwa saa tatu biragenda bite!" Niba uva i Rubavu ukabona ko uri bugongane na saa moya i Musanze, ushobora kwinyurira mu Ngororero na Muhanga ugakomeza ukagenda".

Yakomeje agira ati "Ariko ushaka gukomeza guca i Musanze, ngira ngo twafatanyije na Polisi y’Igihugu hamwe n’izindi nzego dukorana, hari aho Musanze itangirira n’aho irangirira, hagati aho Polisi y’Igihugu iraguherekeza ariko ntabwo ari byo dushyize imbere".

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase mu kiganiro n'abanyamakuru
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase mu kiganiro n’abanyamakuru

Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, bakomeza bagira inama abantu kwirinda kuva i Rubavu cyangwa i Kigali bwije (saa moya zageze), ahubwo ko bakwiye kumenyera gukora no kugenda hakibona.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ku bijyanye n’ubwandu bwa Covid-19 kuri uyu wa 15 Ukuboza 2020 igaragaza ko i Kigali handuye abantu 30 biganjemo abagenzi binjira mu gihugu, bakaba barahise bashyirwa mu kato.

Mu mujyi wa Musanze hagaragaye abafite ubwo bwandu bangana na 39, bakaba ari itsinda MINISANTE ivuga ko ari abibasiwe kurusha abandi, ndetse n’i Rubavu ngo handuye abantu umunani, i Karongi batatu, i Rusizi batatu, mu Ruhango umwe, ndetse na Huye umwe.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije avuga ko i Musanze hagaragaye umwihariko wo kugira abantu benshi banduye Covid-19 ugereranyije n’ahandi mu yindi mijyi y’u Rwanda.

Dr Ngamije yagize ati "Ku bantu basaga 100 muri Musanze twasuzumye (mu cyumweru gishize) nta gahunda twahanye ndetse na bo nta gahunda bahanye natwe, uhuriye n’umuntu mu nzira ukamupima, twasanze harimo abasaga 13% bafite ubwandu".

Minisitiri Ngamije
Minisitiri Ngamije

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko iyo mibare ku bijyanye n’indwara z’ibyorezo iteye impungenge, akaba ari yo mpamvu abanya-Musanze bafatiwe ingamba zihariye.

MINISANTE ivuga ko mu yindi mijyi y’u Rwanda ikibazo cya Covid-19 kidakabije nk’i Musanze, ariko na bo ngo basabwa kwirinda cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kwirinda byo birakwiye ark jye nagira inama abanyarwanda yo gukoresha umuhanda muhanga- rubavu kwirinda biruta kwivuza.

Ujiwabo claudine yanditse ku itariki ya: 20-12-2020  →  Musubize

Niba musanze yibasiwe nagira inama y’abantu batuye mu duce duhana imbibi nako karere kwirinda cyane kugira gahunda zitari ngombwa bajyaga gukorera muri ako karere

Alias yanditse ku itariki ya: 17-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka