#COVID19: Itangazamakuru rihanze amaso Leta yonyine

Icyorezo COVID-19 kimaze kumenyekana hose ku isi mu gihe cy’amezi arenga atatu gusa, ndetse n’ingamba ibihugu bishyiraho mu kucyirinda zikubahirizwa, byose bitewe n’uko itangazamakuru riba ryabimenyekanishije.

Uru rwego (itangazamakuru) rufatwa nk’ubutegetsi bwa kane mu miyoborere y’ibihugu, rwakomeje gufatanya na Leta guhangana na Coronavirus, haba mu gukuraho urujijo no kwirinda ibihuha, guhumuriza ndetse no kugaragaza ibisubizo birimo guhabwa abaturage.

Byinshi mu bitangazamakuru byagiye biha urubuga inzego cyane cyane Minisiteri y’Ubuzima muri ibi bihe isi yugarijwe na Covid-19, ndetse bikaba binagaragaza ko byiteguye gukomezanya na Leta haba muri iki gihe cy’uburwayi ndetse na nyuma yaho.

Nk’uko bigaragazwa n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’iyo mu gihugu by’umwihariko, ihagarikwa ry’imirimo hagamijwe guhunga icyorezo ryateje ubukungu guhungabana, ibigo byarafunze, abakozi bakurwa mu mirimo abandi bagabanyirizwa imishahara.

Iri hagarikwa ry’imirimo ryatumye abantu batabona ibyo bamamaza mu itangazamakuru, nyamara ari yo soko y’imibereho y’ibitangazamakuru, ahanini ibyigenga.

Aganira n’ikinyamakuru The New Times, Umuyobozi wa Radio na TV1, Charles Kakoza uzwi ku izina rya KNC, avuga ko nta mukozi w’ibyo bitangazamakuru bye urirukanwa cyangwa ngo agabanyirizwe umushahara bitewe n’ibura ry’amafaranga yo kubahemba, ariko ko ari mu gihirahiro.

Bitewe n’uko imishahara y’abakozi n’andi mikoro yose ahanini ngo yavaga mu kwamamaza ibikorwa by’abantu, KNC ari mu basaba ko Leta yatangira kugoboka itangazamakuru.

Icyakora bamwe mu bayobozi b’inzego zitandukanye na bo basanga Itangazamamakuru riri mu bifite uruhare rw’ibanze mu kurengera ubuzima bw’abaturage muri ibi bihe bitoroshye isi iri gucamo.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda(RGB), Dr Usta Kayitesi avuga ko ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu ziturutse mu ngamba zo kwirinda icyorezo Covid-19 zizagera kuri benshi zidasize n’Itangazamakuru.

Uyu muyobozi asaba abakora itangazamakuru kurangwa n’ubunyamwuga no kubahiriza amategeko cyane cyane muri ibi bihe, kongera uruhare mu gutuma abaturage baguma mu ngo kandi birinda, ari na ko ngo rikwiye kugerageza kwirwanaho haba mu gukorana n’amabanki n’ibindi bigo bitigeze bihagarara gukora.

The New Times kandi yakomeje iganira n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urugaga mpuzamahanga rw’abanyamakuru(IFJ), Jeremy Dear na we ashima uburyo itangazamakuru ryagize uruhare rukomeye mu gutanga amakuru yizewe akiza ubuzima bw’abantu muri ibi bihe isi yugarijwe na Covid-19.

Dear yagize ati “Ku isi hose abantu barimo baramarwa amatsiko banirinda ibihuha binyuzwa mu mbuga nkoranyambaga, hifashishijwe itangazamakuru ry’umwuga”.

Icyakora ngo ibura ry’amafaranga ava mu kwamamaza riratuma hari ibitangazamakuru bigira ikibazo cy’amikoro make, bikaba biteza abakozi bamwe gusezererwa mu kazi abandi bakagabanyirizwa umushahara, ndetse no gufunga amwe mu mashami yabyo.

Dear na we asabira Itangazamakuru ingengo y’imari yatuma ryongera amakuru ajyanye no kurinda abantu Coronavirus ndetse n’ingaruka zayo, kandi ko nta handi ayo mikoro yava atari kuri Leta.

Avuga ko uretse kuba ibigega by’Itangazamakuru byafashwa kubona inkunga n’inguzanyo, hari n’uburyo ryahabwa amasoko yo kujya ritambutsa ibiganiro byerekeranye na gahunda zitandukanye cyane cyane izijyanye n’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka