#COVID19 : Congo yakajije ubugenzuzi ku mupaka wayo bitera umuvundo mu Rwanda

Ubuyobozi bw’umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakajije ingamba zo kwirinda COVID-19 bitera umubyigano ku ruhande rw’u Rwanda.

Imirongo y'abashakaga kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari miremire kubera ubugenzuzi bwakajijwe
Imirongo y’abashakaga kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari miremire kubera ubugenzuzi bwakajijwe

Kuva tariki 16 Werurwe 2020 bikimenyekana ko mu Rwanda habonetse umurwayi ufite Coronavirus, ubuyobozi bw’umupaka muto uzwi nka petite barrière uruhande rwa Congo, bwakajije uburyo bwo kugenzura Abanyarwanda bahinjira bituma bitera imirongo miremire mu Rwanda ndetse byica n’ihame ryo kwirinda kwegerana kuko abantu babyigana.

Mu gitondo kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Werurwe 2020 nabwo Abanyarwanda bajya gukorera mu mujyi wa Goma bakoresha umupaka muto bari benshi ariko kubera ingamba zashyizweho na Congo bitera umubyigano.

Byatumye ubuyobozi bw’umupaka w’u Rwanda bushyiraho imirongo y’abantu ariko nabwo abantu barabyigana.

Imirongo itatu y’abantu begeranye yavaga ku byuma bya Congo kugera aho abantu bagenzurirwa mu Rwanda, inzira ifite uburebure bwa metero 100.

Amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda asaba abantu kwirinda gukoranaho no kwegerana ndetse ibi bikaba byaratumye hakurwaho imigenzo nko guhererekanya ikiganza, hakurwaho n’ibikorwa bihuza abantu benshi nk’ibirori, inama, n’ibindi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwirinze kugira icyo butangaza cyakorwa kubera abantu benshi bakomeje kujya gukorera i Goma ndetse umubyigano ukaba wagira ingaruka zatuma bandura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka