#COVID19: Abagenzi binjira mu Rwanda baturutse mu bihugu icyenda bashyiriweho akato k’iminsi irindwi

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratangaza ko mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa Covid-19, buzwi nka Omicron, guhera kuri uyu wa mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, abagenzi binjiye mu Rwanda baturutse muri bimwe mu bihugu biri muri Afurika y’Aamajyepfo bagomba guhita bajya mu kato k’iminsi irindwi (7).

Kujya mu kato bijyana no gusuzumwa mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry'icyorezo
Kujya mu kato bijyana no gusuzumwa mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo

Ibyo bihugu ni Botswana, Eswatini, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibia, Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe, aho basabwa kumara iminsi irindwi (7), muri hoteli zabugenewe, bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa, uretse abaturutse muri ibi bihugu, iyi ngingo iranareba abakoreye ingendo muri kimwe muri ibi bihugu mu gihe cy’iminsi irindwi mbere y’uko bagera mu Rwanda.

MINISANTE ivuga ko yafashe izo ngamba mu rwego rwo gukumira ikwirakira ry’ubwoko bushya bwa Covid-19, buzwi ku izina rya Omicron, buherutse gutangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(WHO), nk’ubuteye impungenge, kubera uburyo bwanduramo byihuse ugereranyije n’izindi virusi zayibanjirije zirimo Delta ndetse na Alpha.

Ku ruhande rw’abandi bagenzi binjira mu Rwanda baturutse mu bindi bihugu, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko bagomba guhita bajya mu kato k’amasaha 24 muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa.

Ikindi ni uko abagenzi bose binjiye mu gihugu bazajya bapimwa Covid-19 (PCR test) biyishyuriye, bongere gupimwa ku munsi wa karindwi (7) nyuma yo kugera mu Rwanda, bigakorerwa ahantu hagenewe gupimirwa Covid-19, bishyurirwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Ibi byiyongeraho kuba abagenzi bose binjiye mu gihugu bagomba kwerekana icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19, kandi ko nta Covid-19 bari bafite mbere yo gutangira urugendo.

Uru rutonde ruzakomeza kuvugururwa ku bufatanye n’inzego mpuzamahanga zibishinzwe, hashingiwe ku isesengura ry’uko ubu bwoko bushya bwa Covid-19 buzaba bwifashe ku rwego rw’isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni ngombwa pee!!

Maniraguha Didace yanditse ku itariki ya: 29-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka