COVID-19 yatumye igiciro cy’amazi ajyanwa i Goma cyiyongera

Ibikorwa byo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19 mu Karere ka Rubavu byagabanyije amazi ajyanwa mu Mujyi wa Goma bizamura igiciro cyayo.

Amazi y’u Rwanda mu Mujyi wa Goma afatwa nk’amazi y’ubuzima, amazi akoreshwa mu kunywa no gukoresha mu nganda zikora amazi n’ibinyobwa biciye mu ruganda kuko yizewe mu bwiza n’uburyohe.

Igikundiro cy’amazi y’umugezi wa Sebeya gisumba kure amazi aboneka mu Mujyi wa Goma abaturage banenga kuba ari amazi y’ikiyaga cya Kivu yumvikanamo umunyu mwinshi.

Abafite inganda zikora imitobe, inzoga n’amazi acuruzwa azwi nka ‘eau mineral’ bavuga ko atabereye gukoreshwa mu nganda ndetse n’abifite bahitamo gukoresha avuye mu Rwanda nubwo ahenda.

Mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda, kujyana amazi mu Mujyi wa Goma kari akazi gahemba neza abagakora kubera isoko rigari kandi ryishyura ku giciro cyiza.

Injerekani imwe ya litiro 20 igurwa amafaranga y’u Rwanda 73, mu Mujyi wa Goma igurwa amafaranga 500 ya RDC, akangana n’amafaranga y’u Rwanda 300.

Ku musore ufite igare ashyiraho injerekani umunani agatwara amazi inshuro eshanu ku munsi ashobora gucyura amafaranga arenga ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ubu bucuruzi bwatumaga u Rwanda rugurisha metero kibe (m³) z’amazi zibarirwa hagati y’ibihumbi 2,100 na 1,900 ku kwezi, m³ imwe igurishwa amafaranga y’u Rwanda 3,311.

Ibi byatumye bamwe bagura imodoka na moto zitwara amazi menshi bituma abifite mu Mujyi wa Goma bashobora kwihaza ku mazi y’u Rwanda asanzwe afite isoko agurirwamo mu Mujyi wa Goma.

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu Rwanda, ubu bucuruzi bwacitse intege kuko imipaka yafunzwe abakoraga aka kazi bagasabwa kuguma mu ngo, naho abaturage ba Goma bari bamenyereye amazi y’u Rwanda babura aho berekeza.

Ubwo ibicuruzwa byari byemewe gutambuka ku mupaka, abaturage mu Mujyi wa Goma n’Abanyarwanda bari bazi igikenewe mu Mujyi wa Goma kurusha ibindi, basabye ko bakwemerwa kujyana amazi y’u Rwanda mu Mujyi wa Goma nk’ibindi bicuruzwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu busaba ko ababishaka bibumbira mu makoperative kugira ngo bagabanye imirongo y’abantu, ahubwo hajye hoherezwa imodoka n’umuntu uyagurisha hunguke benshi.

Abazi uburyo amazi aruta ibicuruzwa byinshi mu Mujyi wa Goma kandi bafite ubushobozi bibumbiye mu makoperative abiri ari yo ‘Cotramaru’ na’ Girubuzima’, biharira isoko ry’amazi y’u Rwanda mu Mujyi wa Goma kuko ari bo bahawe uburenganzira n’ikigo cy’amazi WASAC, naho abandi baje kugisaba amazi ajyanwa mu Mujyi wa Goma ntibemererwe ahubwo basaba kujya gukorana na Koperative Girubuzima.

Ibi byagize ingaruka ku baturage batuye mu Mujyi wa Goma baza gushaka amazi mu Rwanda kuko basabwa kwishyura Koperative ya Girubuzima, kugira ngo iyi koperative ikorana na WASAC ibemerere kubona amazi.

Kigali Today ivugana n’abaturage ba Goma bemerewe kwinjira mu Rwanda gutwara amazi akoreshwa mu gukora divayi, gukora amazi acuruzwa mu macupa hamwe n’imitobe, bavuga ko bacibwa amafaranga n’iyi koperative kandi nta serivisi ibiha bakwitwaza ko umuturage wa Goma atemerewe kugera kuri banki.

Kasereka Makazi ajyana amazi mu Mujyi wa Goma aho bafite uruganda rukora divayi. Avuga ko ubuyobozi bwa WASAC bwabategetse gukorana na Girubuzima kuva mu kwezi kwa Mata 2020 kandi nta serivisi ibaha.

Ati “Ku munsi nza mu Rwanda inshuro ebyiri ntwara m³ eshanu. Iyo nje kuvoma amazi ntegetswe kwishyura Girubuzima amafaranga y’u Rwanda 22,960, n’amafaranga ya WASAC 16,600. Ni amafaranga menshi ntanga ntazi impamvu nyatanga”.

Umukozi w’uruganda rutunganya amazi mu Mujyi wa Goma avuga ko amazi bajyana akoreshwa mu gutunganya amazi agurishwa mu Mujyi wa Goma azwi nka “l’eau mineral”.

Avuga ko uko aje gutwara amazi mu Rwanda ategetswe kwishyura Koperative Girubuzima amafaranga ibihumbi 12,500, akongeraho n’aya mazi agomba kwishyurwa WASAC.

Agira ati “Iyi Koperative nta serivisi iduha uretse kuza kutwaka amafaranga bakajyana ayabo ayandi bakayashyira kuri konti za WASAC, bakaduha impapuro bishyuriyeho kandi natwe twabyikorera WASAC ibyemeye. Gusa batubwiye ko badashobora kwakira impapuro twishyuriyeho kandi babishyatse twakoresha ikoranabuhanga”.

Icyorezo cya COVID-19 cyagabanyije umubare w’abashaka kujyana amazi y’u Rwanda mu Mujyi wa Goma, icyakora urwego rw’abinjira n’abasohoka rwemereye imodoka eshatu za Goma kuza gufata amazi mu Rwanda.

Kasereka avuga ko bemererwa ku mupaka basabwe kutagira aho bahagarara uretse aho bahabwa amazi.

Agira ati “Babanje kutwangira ndetse tukajya twakwa amafaranga menshi ariko biza guhagarara, aho bongeye kutwemerera batubwira ko nta hantu tugomba guhagarara uretse aho duhabwa amazi kandi na bwo tukagendena tudasiganye”.

Tariki 29 Gicurasi 2020 umushoferi wa Kirimanjalo witwa Joseph yasubiye mu Mujyi wa Goma adatwaye amazi kandi yarishyuye amafaranga kuri konti ya WASAC, azira kuba atishyuye amafaranga ya Koperative ya Girubuzima, ayabahaye mu ntoki barayanga.

Uhuje amafaranga umuturage wo mu Mujyi wa Goma atanga kugira ngo ahabwe m³ eshanu z’amazi mu Rwanda, usanga m³ imwe igurwa amafanga 5,820.

Munyantwari Mohamed, ni umunyamuryango wa Koperative ya Girubuzima ndetse akaba ashinzwe kwishyuza abaturage ba Goma baje kuvoma amazi mu Rwanda. Avuga ko ari bo bemerewe na WASAC kugurisha amazi mu Mujyi wa Goma, kuba hari abaturage ba Goma baza kuyafata mu Rwanda bagomba kubishyuza.

Agira ati “Twakoze koperative kugira ngo ducuruze amazi mu Mujyi wa Goma, aba kuba baza ni uko tuborohereza ubundi twagombye kuyabasangisha mu Mujyi wa Goma ni abaguzi bacu, ariko kuba baza mu Rwanda ni yo mpamvu tubaca aya mafaranga”.

Abajijwe serivisi baha abaturage ba Goma baza kwivomera ku bigega bya WASAC, avuga ko babaha serivisi yo kwishyurira kuri banki bakabazanira impapuro.

Iyi serivisi yo kujya kwishyurirwa kuri banki uko umuturage wa Goma aje gutwara amazi mu Rwanda umwe ayishyura amafaranga y’u Rwanda 22,500, undi yishyura 25,000, usigaye akishyura 12,500Frw.

Murindabigwi Gilbert, umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Rubavu avuga ko amakoperative yemerewe gucuruza amazi ayajyana mu Mujyi wa Goma ari abiri, ari yo COTRAMARU na Giribuzima kandi zemejwe n’Akarere ka Rubavu.

Ati “Ibyo kumenya abemerewe n’abatemerewe ni inshingano z’Akarere, twe turi abacuruzi, gusa kwirinda icyorezo cya COVID-19 izo Koperative ebyiri ni zo tugurisha amazi zikayajyana i Goma”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buzi neza ko nubwo ayo makoperative ari yo yemerewe mu kwirinda icyorezo cya COVID-19, hari abaturage ba Goma baza gufata amazi mu Rwanda kandi bacibwa amafaranga y’umurengera n’iyo Koperative.

Habyarimana Gilbert uyobora Akarere ka Rubavu, avugana na Kigali Today yagize ati “Ubusanzwe umupaka urafunze amazi ntiyemewe gucuruzwa, ariko bariya batatu twaraborohereje. Kuba bacibwa amafaranga ni uburyo bwo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19, aho tudashaka ko bajya kuri banki ahubwo bagaha amafaranga Koperative ikabishyurira”.

Umuyobozi abajijwe niba kureka bagahana amafaranga atari ukunyuranya n’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe asaba ko abantu bakoresha ikoranabuhanga mu kwishyura, avuga ko WASAC itabyemera ahubwo iba ishaka impapuro zitangwa na banki, ibyo bigatuma abaturage ba Goma bashaka amazi batemererwa kujya kuri banki iyo serivisi bahabwa n’indi koperative bakayishyurira amafaranga 22,500.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abakozi ba karere bafite inyungu muri iyi koperative ubuse kwishyura umuntu byishyuzwa igiciro kingana uku koko. Kuki banga yuko biyishyurira ni ikorana buhanga ?

Rukara yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka