Covid-19 yakomye mu nkokora intego yo guhagarika gucana inkwi muri gereza – RCS

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfugwa n’Abagororwa (RCS), SSP Perry Uwera, avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora intego bari bihaye yo gukoresha uburyo bwo gutekera abagororwa hadakoreshejwe inkwi, bituma itagerwaho muri gereza zose uko ari 13 mu gihugu.

Covid-19 yatumye guhagarika gucana inkwi muri za gereza bidakunda
Covid-19 yatumye guhagarika gucana inkwi muri za gereza bidakunda

Umwaka ushize ni bwo RCS, yari yihaye intego y’uko igiye guca burundu gutekesha inkwi muri za gereza hakifashishwa burikete (Briquette), bityo inkwi bakazivaho ku kigero cya 100%.

Umuvugizi wa RCS, SSP Perry Uwera avuga ko abagororwa bagombaga gusohoka hanze bakajya guhinga umuceri hanyuma ibisigazwa byawo bigakurwamo burikete bifashisha mu guteka.

Agira ati “Intego yacu yakomwe mu nkokora na COVID-19, ubu abagororwa bari muri gereza ntibasohoka uretse bacye bashobora gusohoka bagiye mu yindi mirimo ariko bashobora gukurikiranwa neza ku buryo batahura n’icyorezo. Ibi rero byatumye tutabasha gukora briquettes.”

Ubundi briquette zikorwa mu bisigazwa by’umuceri, amakara, ibisigazwa by’ibiti n’ibindi bishobora gutwikwa bikazana umuriro.

Aganira na KT Press dukesha iyi nkuru, SSP Perry Uwera yavuze ko intego bihaye yo gucika ku gucanisha inkwi ku kigero cya 100% izasubukurwa ibihe nibyongera kuba byiza, icyorezo cya COVID-19 cyagiye uruhande rumwe, mu gihe haba habonetse umuti cyangwa urukingo rwacyo.

Agira ati “Ibisigazwa by’umuceri tubona ubu bigemurwa n’amakoperative y’abahinzi b’umuceri ariko ibintu nibisubira mu buryo abagororwa bazasohoka bajye kuwuhinga tubone ibisigazwa bihagije twikorere briquettes zacu ducike ku nkwi.”

RCS yifuza ko haboneka briquette zihagije ntibongere gucana inkwi
RCS yifuza ko haboneka briquette zihagije ntibongere gucana inkwi

SSP Uwera avuga ko ubundi buryo bukoreshwa cyane muri za gereza ari Bio-gaz ku kigero cya 65%, ahandi hakaba hakoreshwa inkwi na briquette ku kigero cya 35%.

Intego yo guca ikoreshwa ry’inkwi muri za gereza z’igihugu RCS yayihaye hagendewe ku bukangurambaga bwa Leta, bwo kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’ababikoresha.

Imibare itangwa n’Ikiogo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) igaragaza ko abanyarwanda 80% bakoresha inkwi mu gucana, nyamara intego ikaba ari uko mu mwaka wa 2024 uwo mubare uzaba wageze kuri 42%.

Ni mu gihe kandi Ikigo gishinzwe ingufu (REG) kivuga ko 83% by’ingufu zikoreshwa mu gucana ari ibikomoka ku biti hagakurikiraho petelori na 9.7%, umuriro w’amashanyarazi na 1.3% n’ibindi bicanwa ku kigero cya 0.5%.

Iyo bigeze mu bice by’icyaro ho ngo abakoresha ibicanwa bikomoka ku biti bari ku kigero kiri hejuru ya 90%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka