Covid-19 yakomye mu nkokora gushaka amakuru ku miryango yazimye muri Jenoside – GAERG

Ubuyobozi bw’umuryango wa GAERG bwari bwateguye igikorwa cyo gushaka amakuru, gukora igitabo na Filime mbarankuru ku miryango 15 ihagarariye indi yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, buvuga ko bitagezweho bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Nsengiyaremye Fidèle, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa GAERG avuga ko Covid-19 yakomye mu nkokora ibikorwa bari bateguye.

Agira ati "Covid-19 yarabihagaritse ubu turimo gukusanya ubushobozi, icyo twashoboye gukora ni ibikorwa by’ibanze. Ubundi duteganya gukora ibikorwa bitatu birimo gushaka amakuru ku miryango 15 yazimye, hari ukwandika igitabo hamwe no gukora filime mbarankuru".

Nsengiyaremye avuga ko uretse kubangamirwa na Covid-19 kubera amabwiriza yo kuyirinda asaba kudahuza abantu ndetse hamwe ingendo zikaba zaragiye zihagarikwa, ngo Covid-19 yatumye batabona ubushobozi.

Ati "Biriya bikorwa twateguye bisaba nibura miliyoni 96 kandi nta yahari, birasaba ko tubanza kuyashakisha naho mu bihe bya Covid-19 ntibyari koroha kuyabona".

Nsengiyaremye avuga ko babonye ubushobozi bagasubukura ibikorwa byamara nibura iminsi 80, hakibandwa ku miryango 15 ihagarariye iyindi, iri mu turere dutandukanye nabwo ihagarariye iyindi mu bikorwa bitandukanye nk’ abavuzi, abakinnyi, abanyamakuru, abahinzi, aborozi, abanyapolitiki, abihayimana n’abandi.

Umuryango wa GAERG urateganya gukoresha ingengo y’imari nini y’Amafaranga y’u Rwanda muri uwo mushinga.

Harimo azakoreshwa mu gukora no gukwirakwiza igitabo cy’amapaji 140, naho andi mafaranga akazakoreshwa muri filime mbarankuru (documentary film), mu gihe hari andi azakoreshwa mu gukora uburyo bw’ikoranabuhanga (database) bwo kubika amakuru y’iyo miryango yazimye.

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko mu Rwanda hari imiryango 15,593 yazimye yari igizwe n’abantu 68,871.

Imyinshi ikaba yari iherereye mu turere twa Karongi na Nyamagabe twari tugize agace kiswe ‘Zone Turquoise’ mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ako gace kagizwe n’ibice by’Uburengerazuba n’Amajyepfo by’u Rwanda, ni ko kahungishirijwemo bamwe mu bayobozi bari ku isonga mu gutegura Jenoside no kuyishyira mu bikorwa, abari abasirikare, ndetse n’interahamwe, kugira ngo babone inzira n’uburyo bwo guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gihe ahandi Jenoside yari yahagaritswe n’Inkotanyi, muri ako gace ho bakomeje kuyikora bituma amahirwe yo kurokoka ku bahigwaga agabanuka.

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango GAERG uhuza abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bugaragaza ko Akarere ka Karongi, imiryango 2,839 yari igizwe n’abantu 13,371 yazimye, Akarere ka Nyamagabe kaza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’ahari imiryango myinshi yazimye, habarurwa imiryango 1535 yazimye, ikaba yarabagamo abantu 5790.

Akarere ka Ruhango hazimye imiryango 1136 yari igizwe n’abantu 5245, Kicukiro hazimye imiryango 849 y’abantu 3787, Gasabo imiryango 815 y’abantu 3660, Nyaruguru 804 y’abantu 3589, Bugesera 732 y’abantu 3540, Ngoma 704 y’abantu 2915, Nyanza 662 y’abantu 2871, Huye 626 y’abantu 2634, Rutsiro 621 y’abantu 2983, Nyamasheke 570 y’abantu 2124, Gisagara 541 y’abantu 2620 mu gihe muri Musanze hazimye imiryango 484 yari igizwe n’abantu 1994.

Uturere nka Burera nta muryango wazimye kubera hari harafashwe n’inkotanyi, naho Gicumbi ni imiryango 19.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bice Inkotanyi zagezemo mbere hari umubare muto w’imiryango yazimye.

Nyagatare habonetse umuryango umwe wonyine wazimye, imiryango 71 muri Kayonza n’imiryango 86 muri Gatsibo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, hakaba ari hamwe mu hatangiriye urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka