Covid-19 ntiyabujije ubucuruzi bw’indabo kuzamuka

N’ubwo ubucuruzi butandukanye muri rusange bwasubijwe inyuma n’icyorezo cya Covid-19, ubw’indabo bwo bwarazamutse.

Ubucuruzi bw'indabo bukomeje kuzamuka
Ubucuruzi bw’indabo bukomeje kuzamuka

Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi (NAEB), igaragaza ko ubucuruzi bw’indabo bwiyongereye cyane ku masoko mpuzamahanga.

Guhera muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kamena 2020, NAEB yohereje mu mahanga indabo zigera ku biro 751.837, zinjiza agera kuri 4.021.574 z’ Amadolari, mu gihe guhera muri Nyakanga 2020 kugeza muri Kamena 2021, icyo kigo cyohereje mu mahanga indabo zigera ku biro 1.193.834 zinjiza agera kuri 7. 908.050 z’ Amadolari ya Amerika (hafi Miliyari 8 z’Amafaranga y’u Rwanda).

NAEB ivuga ko ahanini impamvu yatumye ubucuruzi bw’indabo buzamuka, ari ubwiyongere bw’amasoko mpuzamahanga ndetse n’ubwiyongere bw’ubuso buhingwaho indabo mu Rwanda".

Imibare itangwa na NAEB kandi ivuga ko 90% by’ indabo zihingwa mu Rwanda zoherezwa mu Buholandi, izisigaye zigasangirwa hagati y’ibihugu by’ u Bufaransa, u Budage n’ u Buyapani.

Abayobozi bavuga ko ubucuruzi bw’indabo bwiyongereye cyane guhera mu mwaka ushize, n’ubwo hariho icyorezo cya Covid-19.

N’ubwo ibirori bitandukanye bikoreshwamo indabo nyinshi mu Rwanda nk’ubukwe n’ibindi byari byahagaze, ariko abakora mu bucuruzi bw’indabo bavuga ko babonye isoko cyane mu mahanga.

Bamwe mu bakora mu by’ubuhinzi bw’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabo bavuga ibyiza byazo, ko ngo ziruhura, zigarura ibyishimo mu gihe hari ibihe bigoye nk’ibyo abantu barimo muri iki gihe kubera icyorezo cya Covid-19, bityo ko zikenewe cyane nk’uko bisobanurwa n’uwitwa Muganga Joseph, Umuyobozi mukuru wa Sosiyete ikora muri ubwo bucuruzi bw’indabo yitwa ’Bright Havest’.

Yagize ati "Mu by’ukuri urebye iyi ’season’ yabaye nziza cyane kurusha iy’umwaka washize. Ubucuruzi bw’indabo bugira ’season’, kuri twe itangira mu kwezi k’Ugushyingo ikageza muri Gicurasi. Twabonye igiciro cyiza cyane kurusha mu myaka ibiri ishize".

Muganga avuga ko ubucuruzi bw’indabo buhagaze neza muri iki gihe, agasaba abazihinga kongera umusaruro.

Kwitonda Ephaim nawe ukora muri Sosiyete y’ibijyanye n’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabo yitwa ’Bella Flowers’, yavuze ko hari igihe cyabayeho, abakora ubucuruzi bw’indabo bagorwa no kwinjira ku bucuruzi bukoresha ikoranabuhanga ngo bagere ku masoko menshi, ariko ubu icyorezo cya Covid-19 cyatumye ubukorerwa kuri Interineti bwiyongera.

Abahinga n'abacuruza indabo bahamya ko zibinjiriza
Abahinga n’abacuruza indabo bahamya ko zibinjiriza

’Bella Flowers’ ikora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabo z’amaroza zitandukanye, ikaba ari yo Sosiyete nini ikora ikora muri ubwo buhinzi mu Rwanda hose.

Kwitonda yagize ati "Twongereye ubuso duhingaho indabo guhera umwaka ushize, aho twongereyeho hegitari 20, ubu tuzihinga ku buso bwa hegitari 45".

Goverinoma y’u Rwanda ifata ubuhinzi bw’indabo zoherezwa mu mahanga nk’igice kizafasha mu kongera amafaranga yinjira aturutse ku byoherezwa mu mahanga ku buryo bwihuse.

Kuzamuka k’ubwo bucuruzi, bisobanuye kwiyongera kw’ibyo igihugu cyohereza mu mahanga, kuko ubu ngo Guverinoma y’u Rwanda iba ishaka uko yagabanya ugusumbana kuri hagati y’ibyo rutumiza mu mahanga ndetse n’ibyo rwoherezayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka