COVID-19 ntiyabujije Eidil-Fit’ri kugenda neza - Sheikh Salim Hitimana

Sheikh Salim Hitimana Mufti w’u Rwanda, aratangaza ko n’ubwo isengesho risoza igisibo ryabaye mu bihe bidasanzwe aho igihugu gihanganye n’icyorezo cya COVID-19, ko bitabujije igisibo gusozwa neza aho bakoze isengesho bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Sheikh Salim Hitimana, Mufti w'u Rwanda
Sheikh Salim Hitimana, Mufti w’u Rwanda

Ni mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021, aho Abayislamu bo hirya no hino ku isi bizihije umunsi mukuru wo gusoza Igisibo Gitagatifu cy’Ukwezi kwa Ramadhan (Eidil-Fit’ri).

Ni isengesho ku rwego rw’igihugu ryabereye kuri Sitade ya Kigali, nyuma y’imvura nyinshi yazindutse igwa mu turere tunyuranye tw’igihugu, nk’uko Sheikh Salim Hitimana abivuga.

Ati “Imvura yageze aho itanga agahenge dushobora gukora amasengesho, n’ubwo mu kibuga harimo amazi ariko twayakoze neza kandi n’imvura ni umugisha”.

Mu kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, Mufti Hitimana yavuze ko ahateguwe gusengerwa hari umubare wa ngombwa wagenwe, hagamijwe kwirinda icyo cyorezo ndetse bubahiriza n’andi mabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19.

Agira ati “Uko byari biteguye, ni uko ahasengerwaga hari umubare wa ngombwa wagenwe, nko kuri Sitade i Nyamirambo ari na ho hakorewe isengesho ku rwego rw’igihugu hari abantu 500, ku buryo hagati y’umuntu n’undi harimo metero eshatu, kandi uwaje gusenga akizanira ikirago cye cyangwa se igikoresho cye akoresha iyo asenga”.

Arongera ati “Hari amazi yo gukaraba ndetse na ya miti yica udukoko, ndetse hari n’abafasha kugira ngo hatabaho umuvundo, abantu bubahiriza ya ntera hagati y’umuntu n’undi ku murongo, muri rusange COVID-19 ntiyabujije isengesho kugenda neza”.

Yavuze ko muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19, Abayisilamu babizi neza ko icyo cyorezo cyugarije isi n’u Rwanda by’umwihariko, aho ibijyanye no gusabana no gutumirana bihuriza abantu benshi hamwe, byirindwa kandi barinda n’abandi.

Abayislamu bitabiriye isengesho hirya no hino mu gihugu bagaragaje ko uku kwezi kwa Ramadhan basoje bakungukiyemo byinshi, birimo kugira impuhwe no gusaba Imana imbabazi ariko banafasha bagenzi babo bafite ibibazo binyuranye nk’uko bamwe mu basengeye muri Sitade ya Kigali babitangaje.

Umwe ati “Muri uku kwezi kwa Ramadhan cyane ko ari ukwezi kw’Impuhwe n’umugisha ndetse no gusaba Imana cyane ko itubabarira mu byo ducumura, Umuyisilamu yagerageje kwitwararika bijyanye no kwirinda COVID-19, ariko ntibyatubujije gufasha bagenzi bacu nk’umuco wacu dusanganywe”.

Arongera ati “Ni ukuvuga ko icyo wabaga ufite cyo kurya wageragezaga kukigeza kuri mugenzi wawe, kandi si ku Muyisilamu gusa n’abaturanyi bacu batari Abayisilamu twabashije kubageraho, ariko ndagira ngo mbabwire ngo Abanyarwanda twubahe amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, kandi nidufatanya tuzagitsinda”.

Mugenzi we ati “Ni Igisibo twasibye mu buryo budasanzwe, kuko ubwo twagisozaga twajyaga kwifatanya n’abavandimwe, ariko muri iki gihe ntibikunda kubera iki cyorezo cya COVID-19, ariko Abayisilamu ntibitubuza gufasha, ufite icyo atanga agakoresha mobile money akoherereza mugenzi we, turashima Imana ko iki Gisibo cyagenze neza, tugasabira n’igihugu cyacu n’umugisha kugira ngo iki cyorezo kigende burundu”.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Mufti w’u Rwanda yagarutse ku butumwa bw’uyu munsi, agira ati “Iki gisibo n’ubundi ni nk’igihe cy’ingando abantu baba barimo mu rwego rwo kugira ngo biyegereze Uwiteka, banamugaragire kandi bamwubahe, mu biba bikubiyemo harimo kubaha no guhinduka ku mico, ndasaba Abayisilamu ko ibihe byabaranze n’amasomo bakuye muri iki gisibo bayakomezanya muri iki gihe bagihumeka, kugira ngo nibaramuka bahuye n’Uwiteka azabakire abishimiye nk’intore ze”.

Amafoto: Muzogeye Plaisir

Kureba andi mafoto menshi y’iki gikorwa, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka