Covid-19 : Mu mezi atanu hafunzwe utubari 9,600

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu itangaza ko kuva muri Nyakanga uyu mwaka mu Rwanda hafunzwe utubare dusaga 9,600 twarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, dufungura bitemewe.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase

Ibyo ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, kuri uyu wa 13 Ukuboza 2020, ubwo yari mu kiganiro cyanyuze ku bitangazamakuru bitandukanye, aho we n’abandi bayobozi bavugaga k’uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu gihugu.

Minisitiri Shyaka yavuze ko utubare turi mu bikomeje guteza ibibazo gahunda yo gukumira icyo cyorezo, kuko abantu batugiyemo batabasha kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, ari yo mpamvu hari utwafunzwe.

Agira ati “Kuva muri Nyakanga uyu mwaka kugeza ku wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza 2020, twafunze utubare twasanze dukora tugera ku 9,600 na ho muri uku kwezi konyine k’Ukuboza mu gihugu hose twafunze utubare 347. Ikijyanye n’utubare ni ikibazo gikomeye kuko abaturimo bitangira bahanye intera ya metero ariko bikarangira byabaye ubusabane”.

Ati “Impamvu utubare tugenda tuba twinshi ni uko ibyari utubare byahindutse resitora mu mpapuro ariko mu mikorere bigakora nk’utubare. Ni yo mpamvu inzego z’ibanze n’iz’umutekano nka Polisi iyo dusanze bikora nk’ukutubare tubifunga. Gusa usanga ntawe ufite icyemezo cy’akabare, kiba ari icya ‘Resto-bar’ kandi biremewe”.

Minisitiri Shyaka avuga kandi ko ari ngombwa ko ingamba zo kurinda abantu icyorezo zikazwa, kuko abacuruza inzoga bo icyo baba bashaka ari ukwinjiza amafaranga menshi gusa.

Ati “Umuntu ucuruza izo nzoga areba cyane amafaranga yinjiza kurusha kurusha kureba ubuzima bwe n’ubw’abakiriya be, kuko hari aho ugera ugasanga igikombe cy’icyayi barakinyweramo wisiki cyangwa byeri. Bigaragara ko hari Abanyarwanda bafite inyota y ‘inzoga ariko bakiyibagiza ibyago Covid-19 ishobora kudutera”.

Ati “Inzego zibishinzwe nka Polisi, zirahana ariko ingeso nticika. Hakenewe rero ubufatanye bw’inzego zose, hakarebwa ibyakazwa kugira ngo duce intege icyo gikorwa kuko utubare dukomeje gukora, ntuzabuza abantu bamaze kunywa amacupa ane cyangwa atanu guhoberana, ntuzanababwira kwambara agakukamunwa barimo kunywa byeri, utubare ni ikibazo dukwiye guha uburemere”.

Ibijyanye n’ikibazo cy’utubare dukora mu buryo butemewe cyanagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera, aho avuga ko buri gihe mu tubare haba huzuye abantu.

Ati “Hari amaresitora yihinduye utubare, wakwinjiramo ugasanga abantu baruzuye, bashyize amacupa y’inzoga imbere yabo muri ambalaje bazinywera mu bikombe by’icyayi. Hari amahoteri yakoreshaga utubyiniro, hari abanyura mu nzira zitemewe bita iz’ibishokoro n’abikerereza ngo batahe batinze Polisi yavuye mu nzira ariko aho hose bashobora kuhahurira na Covid-19, ntukwiye gucungana na Polisi ahubwo ubahiriza amabwiriza”.

Yakomeje avuga ko bibabaje kuba umubare munini w’abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari urubyiruko, ari na rwo runafatwa rwanyoye ibisindisaha, mu gihe ari rwo rwagombye gukangurira abakuru kubahiriza amabwiriza yo kwirinda.

Ibyo byagarutsweho nyuma y’aho bigaragariye ko imibare y’abandura Covid-19 mu Rwanda yongeye kuzamuka, kuko nko ku wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza handuye abantu 100, umunsi wabanje hari handuye 79, mu gihe hari hashize igihe abandura bari munsi ya 10 ku munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka