#COVID-19: Inzego z’ubuzima zirahumuriza Abanyakigali n’abagororwa

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima(RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, aravuga ko nubwo i Kigali hongeye kuboneka abarwayi benshi ba COVID-19 ndetse hakaba hari n’abandi benshi baraye babonetse mu bafunzwe, bidakwiye gutera impungenge, kuko babonetse ahantu hamwe batarakwirakwira mu bantu benshi.

Dr Sabin Nsanzimana uyobora RBC
Dr Sabin Nsanzimana uyobora RBC

Mu kiganiro yagiranye na RBA mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kamena 2020, Dr Sabin Nsanzimana yasobanuye ko abantu 72 bagaragayeho COVID-19 bamwe bagakeka ko bari muri Gereza atari byo, ahubwo ngo ni abari bafungiye muri Kasho.

Naho ku bisobanuro by’abantu 22 babonetse i Kigali, uyu muyobozi yavuze ko kimwe cya kabiri cyabo babonetse mu midugudu iri muri gahunda ya Guma mu Rugo. Icyakora yongeye kwibutsa abantu kurushaho kwirinda.

Ibi bisobanuro bitanzwe nyuma y’uko ku wa mbere tariki 29 Kamena 2020 Minisiteri y’Ubuzima yatangaje imibare myinshi y’abagaragayeho icyo cyorezo ku munsi umwe, ni ukuvuga abarwayi bashya 101, bigatera abantu kuyibazaho.

Abo barwayi ijana n’umwe babonetse mu bipimo 2,498, abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 1,001.

Mu bari barwaye ntawakize, abamaze gukira bose hamwe bakomeje kuba 443, naho abakirwaye ni 556.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni babiri.

Dr Sabin Nsanzimana yagize ati “Muri Kigali habonetse abantu 22, muri abo ½ ni abo mu midugudu yo mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge n’ubundi iherutse gusubizwa muri Guma mu Rugo. Abandi ni ababa barahuye n’abasanzwe baranduye, nk’aho usanga umuntu yaranduje abo babana”.

Ati “Bariya 72 bafite aho bahuriye n’imibare myinshi y’abanduye mu Ntara y’Iburasirazuba, kubera abatwara amakamyo yikorera imizigo yambukiranya imipaka. Ririya tsinda rero ry’imfungwa, ni abantu baba begeranye cyane ku buryo hagize ubinjiramo yanduye byakoroha kubanduza. Turacyarimo kubikoraho ubusesenguzi bwimbitse ngo turebe aho uburwayi bwaturutse”.

Yakomeje avuga ko ingamba zafashwe ari ugupima abantu benshi bari ahacumbikirwa imfungwa, nk’aho habonetse abo barwayi benshi muri Ngoma, muri za gereza ndetse no mu bindi byiciro by’abantu begereye umuhanda mukuru wambuka umupaka.

Dr Nsanzimana ahumuriza Abanyarwanda ababwira ko kuba imibare y’abarwaye izamuka atari byacitse kuko icyorezo kitarakwirakwira mu baturage.

Ati “Nko muri Kigali icyo dukora ni ugucunga ko abantu bo mu mirenge ifite imidugudu iri muri Guma mu Rugo batagendagenda kugira ngo niba hari uwanduye atanduza abandi. Turahumuriza abaturage rero tubabwira ko icyorezo kitarakwirakwira mu baturage, kuko tubikurikirana twifashishije imibare yo mu bushakashatsi”.

Ati “Ntabwo ari byacitse rero kuko nk’uko byagaragaye 70% by’abarwayi babonetse ari ab’ahantu hamwe. Ni itsinda ririmo gukurikiranwa ritigeze rihura n’abaturage muri rusange, abo muri iryo tsinda rero barimo kuvurwa ku buryo mu gihe gito bazaba bakize, ariko bikatwibutsa ko ubwo burwayi bushobora kugera ahantu hose, buri wese yirinde”.

Akomeza asaba abaturage muri rusange gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo, cyane cyane bambara agapfukamunwa neza, bakaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune ndetse banahana intera mu gihe bari ahantu hahuriwe n’abantu benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka