COVID-19: Gusohoka mu rugo ntibyemewe, amaduka n’amasoko byafunzwe

Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, riravuga ko hashingiwe ku ntera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata ku isi, ndetse n’uburyo ibindi bihugu bihangana na cyo, byagaragaye ko hakwiye kongerwa ingamba n’imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo mu Rwanda.

Iryo tangazo rivuga ko uhereye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe 2020, saa tanu n’iminota 59 z’ioro, hatangira gukurikizwa ingamba nshya mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Muri izo ngamba, harimo ko ingendo zitari ngombwa zibujijwe, ndetse ko no gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa na byo bibujijwe, keretse abajya gushaka no gutanga serivisi z’ingenzi, harimo kwivuza, guhaha, serivisi za banki n’izindi.

Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bigomba gukoreshwa ahashoboka hose, kurusha kujya muri za banki na ATM.

Abakozi ba Leta n’abikorera bagomba gukorera akazi kabo mu ngo zabo, keretse abatanga serivisi z’ingenzi zavuzwe haruguru.

Muri izi ngamba kandi harimo ko imipaka yose ifunzwe, uretse ku Banyarwanda bataha ndetse n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko, abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri ahantu hateganyijwe.

Gusa ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa ibisohoka mu Rwanda buzakomeza.

Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu ntabwo zemewe, keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa.Ubwikorezi bw’ibicuruzwa burakomeza nk’uko bisanzwe.

Amasoko n’amaduka arafunzwe, keretse abacuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku, za farumasi, lisansi na mazutu, n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Mu zindi ngamba zafashwe, za moto ntabwo zemerewe gutwara abagenzi, keretse izigemuye ibicuruzwa. Imodoka zitwara abagenzi mu mujyi zo zirakomeza gukora, ariko hubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’abantu.

Utubari twose na two tugomba gufunga.

Resitora zo zirakomeza gukora zitanga serivisi zo guha ibyo kurya abakiriya bakabitahana (Take away).

Muri rusange, Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika bakurikiza amabwiriza bahabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Muraho, nyamara njye mbona n’amasoko yavuzwe acuruzwa ibiribwa hagomba gushyirwaho uko byacuruzwa kuko abantu barabyitwaza bakarema amasoko ngo biremewe kubacuruz ibiribwa, mu butariyani nuko byatangiye bakerensa none ubu niho hantu hari gupfa abntu benshi, nyamuneka dufate ingamba kuko ntago byoroshye

lucky yanditse ku itariki ya: 23-03-2020  →  Musubize

imanaiturengere

muhawe yanditse ku itariki ya: 22-03-2020  →  Musubize

Ni ngomba dufatanyiriza hamwe kurwanya iyi virusi twubahiriza amabwiriza yose yatanzwe n’ubuyobozi

Senga Joyce yanditse ku itariki ya: 22-03-2020  →  Musubize

Nonese nkabantubagemurira abafungiye kiri porice kubera umuntu abaafite uburwayi boarabigenza bate

Dushime yanditse ku itariki ya: 22-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka