COVID-19: Abayobozi bakuru bigomwe umushahara wabo wa Mata

Mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, Leta y’u Rwanda yemeje ko abagize Guverinoma bose, Abanyamabanga bahoraho, Abayobozi b’ibigo bya Leta ndetse n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’igihugu, bazigomwa umushahara wabo w’ukwezi kwa Mata.

Abayobozi bakuru bigomwe umushahara wabo w'ukwezi kwa Mata
Abayobozi bakuru bigomwe umushahara wabo w’ukwezi kwa Mata

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga koi bi bigamije kunganira ingamba zafashwe zo gufasha abagizweho ingaruka n’icyo cyorezo.

Guverinoma y’u Rwanda irashimira Abanyarwanda bose ku bufatanye bakomeje kugaragaza ndetse no kumvira amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ABAKOZI BA LETA BOSE BIBAGEREHO

TWARIKUBABARA CYANE IYO BAKOMEZA GUHEMBWA ABANDI CRISE IBAMEREYE NABI CYANE KO HARI ABAKORESHAGA IMBARAGA Z UMURENGERA MU GUSHYIRA MU BIKORWA IBYEMEZO BYA LETA KUKO BIBWIRAGA KO BO UKO BYABA BIMEZE KO CIVID 19 ITABAREBA

LETA MWAKOZE CYANE

habimana yanditse ku itariki ya: 6-04-2020  →  Musubize

IKI NI KIMWE MU BIKORWA BY’INDASHYIKIRWA LETA IKOZE

ABAKOZI BA LETA BARI KUMVA KO BO IBYAGO BYAZA BYOSE NTACYO BIBABWIYE KUKO NTA HUNGABANA RY UBUKUNGU BAGIRA

ARIKO UBU BYEREKANYE KO UMWE WA NYAKABYIZI, UWACURUZAGA,UWATANGAGA UWO MUSORO BAHEMBWA TWESE TWIFATANIJE INGARUKA Z ICYOREZO ZATUGEZEHO TWESE ATARI KURI BAMWE.

N ABANDI BIFITE BOSE BATANGE IBIRYO BIGERE KUBATIFASHIJE BOSE

MTN NA AIRTEL BADUHE MBs ZO KUGIRANGO TUREBE AMAKURU HIRYA NO HINO KURI MURANDASI BARABA BAKOZE NABO.

habimana yanditse ku itariki ya: 6-04-2020  →  Musubize

murwego rwokuguma kubahiriza gahunda guma murugo, imiyoboro ya mtn na Airtel Tigo niyo ikwiye kureba abakiriya boyo ikabaha iminota yubuntu muri ukukwezi kwa Mata Kuko ntawukiva murugo

emelien yanditse ku itariki ya: 6-04-2020  →  Musubize

Mu gihe urugamba rukaze nibwo imirindi y’intwari yumvikana.Abayobozi barakoze cyane!ni ubutwari pee!. No mu nzego z’ibanze barebereho.Ndavuga nk’abo usanga aho kurinda abo bayoboye badatinya no kubanyaga duke twari ku bagoboka, Nk’umuntu ubasha akanyereza inkunga zagenewe kugoboka abantu badafite imibereho muri iki gihe,Mudufashe rwose. Nta muyobozi ukwiye kuba ikigwari

KASIRO Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 6-04-2020  →  Musubize

Uru ni urugero rwiza.
REG na WASAC nabo nibigomwe umuriro n’amazi muri uku kwezi kwa Mata tugume mu rugo dukurikirana amakuru kuri Radio, Television ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.Ndetse tunakaraba intoki kenshi gashoboka.

Mutangana Aphrodis yanditse ku itariki ya: 6-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka