COVID-19: Abantu 5 bafashwe bakorera ibirori mu rugo banateje urusaku

Mu gicuku cyo ku Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020, ahagana saa cyenda z’ijoro abapolisi bafatiye abantu batanu mu rugo rw’uwitwa Kibukayire Marie Claire, bari mu birori byo gutaha inzu ya ye, barimo kunywa inzoga ndetse banacuranga imiziki yateje urusaku rwabangamiraga abaturanyi.

Aba bose bafashwe barenze ku mabwiriza anyuranye yo kwirinda Covid-19
Aba bose bafashwe barenze ku mabwiriza anyuranye yo kwirinda Covid-19

Aba bose bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Rwimbogo.

Kibukayire Marie Claire ari nawe wari watumije ibyo birori mu rugo rwe, yavuze ko habayeho kwirara bakarenga ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ndetse bakanica itegeko rirwanya urusaku rwa nijoro.

Yagize ati “Ndemera amakosa yo kuba narenze ku mabwiriza y’igihugu nkatumiza ibirori muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19. Usibye n’ibyo twateje urusaku kandi nari nsanzwe mbizi ko amategeko ahana umuntu wese uteza urusaku cyane cyane nijoro”.

Karumugabo Dollar, umwe mu bantu batanu bafatiwe mu birori byabereye kwa Kibukayire, na we yemera ko bakoze amakosa yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, ndetse bagacuranga radiyo bagateza urusaku mu baturanyi. Ni mu gihe abari batumiwe bagombaga gusubira mu ngo zabo nyamara isaha ya saa yine yari yarenze.

Yagize ati “Abashinzwe umutekano badusanze kwa Kibukayire mu gicuku turimo kunywa inzoga ndetse tunacuranga radiyo twateje urusaku mu baturage. Njyewe na bagenzi banjye twari no kuza gufatwa twarengeje amasaha yo kuba turi mu rugo, kuko twari kuza kuva muri urwo rugo tugataha. Twakoze amakosa kandi turayasabira imbabazi”.

Ari Kibukayire ndetse n’abatumirwa be, bose baremera ko bakoze amakosa ndetse bakayasabira imbabazi. Icyo bahurizaho ni uko ibyo bakoze babikuyemo isomo bakaba bakangurira n’abandi baturarwanda kumva no gukurikiza amabwiriza Leta itanga.

Karumugabo yagize ati “Dukurikije ibihe turimo twarengereye, twasabanye tunywa inzoga, kandi byongeye twateje urusaku mu baturanyi biba ngombwa ko abashinzwe umutekano baza. Icyo nabwira abaturarwanda muri rusange nta muntu ugomba kwirara muri ibi bihe, kuko icyorezo kiracyahari ntaho cyangiye, ubu twafashe ingamba zo kutazabyongera”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police John Bosco Kabera, yavuze ko bariya bantu bakoze amakosa atandukanye yose ashingiye ku kwirara bakarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 ndetse bagateza urusaku mu baturanyi.

Yagize ati “Abantu bagomba kumenya ko iki cyorezo hari imihango myinshi cyakuyeho, kuba Kibukayire yatahaga inzu ye ntabwo yagombaga gutumira abantu muri ibi bihe turimo.

Yabikoze atumira abantu ngo arataha inzu ye abaha inzoga, barasabana kandi bariya bantu bari baturutse ahantu hatandukanye, barengeje amasaha yo kuba bari mu ngo zabo byongeye bateje urusaku mu baturanyi”.

CP Kabera yibukije abantu ko icyorezo kikiriho kandi batagomba kwirirara kabone n’ubwo hari ibyemezo birimo kugenda bifatwa kugira ngo abantu bakore imirimo yabo.

Ati “Nubwo hari ingamba zigenda zifatwa kugira ngo abantu bakomeze imirimo yabo nk’aho isaha yo kuba buri muntu yageze iwe mu rugo yavuye ku isaha ya saa tatu ikagera ku isaha ya saa yine, ntibitanga uburenganzira bwo kwirara ngo abantu barenze amasaha. Icyorezo kiracyariho kandi n’ingamba zo kukirwanya ziracyahari, turasaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza uko atangwa”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yongera kwibutsa abantu ko nta muntu wemerewe gucuranga kugeza ubwo urusaku rurenga mu nzu ye rukajya kubangamira abaturanyi ndetse ko ubikoze abihanirwa n’amategeko.

Itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije Ingingo ya 53: Guteza urusaku rurengeje ibipimo bitabangamiye ibiteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko umuntu uteza urusaku rurengeje ibipimo byagenwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

Amabwiriza No 90 yo kuwa 31 Kanama 2020 y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 mu Mujyi wa Kigali, avuga ko gutegura, gutumira no kwitabira ibirori, iminsi mikuru bihuza abantu mu buryo butemewe (gusenga mu ngo, isabukuru y’amavuko, bridal shower, baby shower n’ibindi).

Uwatumiye n’uwakiriye bazishyura buri wese amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200. Uwitabiriye icyo gikorwa azishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25.

Aya mabwiriza kandi avuga ko abafatiwe mu birori bashyirwa ahabugenewe igihe kitarenze amasaha 24, no guhabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda COVID-19. Igihe ahakiriwe ibirori hari hasanzwe hakorerwa serivisi nk’izo hazafungwa mu gihe cy’ukwezi kumwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka