COVID-19: Abacururizaga n’abakoreraga mu masoko yafunzwe basabwe kuguma mu rugo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwamenyesheje abacuruzi n’abakora ibikorwa by’ubwikorezi (abakarani) mu isoko rya City Market ndetse n’ary’ahazwi nko Kwa Mutangana, ndetse n’ibice by’ubucuruzi bihegereye, ko basabwa kuguma mu rugo uhereye igihe itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryasohokeye, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaje ko ayo masoko ndetse n’amaduka ayegereye afungwa guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 kanama 2020.

Akarere ka Nyarugenge kandi katangaje ko abacuruzi bafite ibicuruzwa bishobora kwangirika bahawe amasaha 24 uhereye igihe itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryasohokeye, kugira ngo babe bamaze kubikura muri izo nyubako z’ubucuruzi

Itangazo ry’Akarere ka Nyarugenge risaba abacuruzi n’abakora akazi k’ubwikorezi (abakarani) bose, kujya kwipimisha guhera kuri uyu wa Mbere, kuri Site zashyizweho kwa Mutangana no ku isoko rya Nyarugenge, kandi buri wese akaba agomba kuzapimwa inshuro ebyiri (Tariki ya 17 Kanama na Tariki ya 23 Kanama), kuko utazabikora atazemererwa kongera kuhakorera.

Abakoraga ibikorwa byo kuranguza imyaka kwa Mutangana ijya mu yandi masoko, baramenyeshwa ko bashyiriweho ahandi hantu ho gukorera by’agateganyo mu buryo bukurikira:

Ibikorwa byo kuranguza imboga n’imbuto biva mu Majyaruguru bizajya bikorerwa ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kanyinya mu Murenge wa Kanyinya.

Ibikorwa byo kuranguza imboga n’imbuto biva mu bindi bice by’igihugu, bizajya bikorerwa ku Giti cy’inyoni no ku yandi masoko ari mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali.

Ibikorwa byo kuranguza ibirayi bizajya bikorerwa ku madepo yo mu Nzove.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka