COTRAF-Rwanda yavuze ko izafasha abakozi kuguma mu kazi

Gahunda ya Leta yo guhanga imirimo irenga ibihumbi 200 buri mwaka irakomeje nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), ariko ngo hakenewe abafatanyabikorwa batuma iyo mirimo ikomeza kubaho.

Abayobozi b'amasendika agize COTRAF bahuye batora ababahagarariye
Abayobozi b’amasendika agize COTRAF bahuye batora ababahagarariye

Umuyobozi mukuru muri MIFOTRA ushinzwe Umurimo, Mwambari Faustin yasabye inama rusange y’impuzamasendika y’abakozi (COTRAF-Rwanda) yateranye ku Cyumweru tariki 28 Werurwe 2021, kurenga ubuvugizi bakanafasha abakozi kuguma mu mirimo igenda ihangwa buri mwaka.

Mwambari avuga ko gahunda yo guhanga imirimo mu mwaka wa 2019/2020 yari igeze ku mirimo 224,000, muri uyu mwaka wa 2020/2021 ikaba yaraje kugabanuka gato igera ku mirimo 196,000 kubera Covid-19.

Raporo y’umwaka wa 2020 y’Ikigo cy’Ibarurishamibare ivuga ku bijyanye n’umurimo, igaragaza ko abakozi bakorera inzego za Leta, iz’abikorera n’imiryango itari iya Leta barengaga miliyoni eshatu n’ibihumbi 460 muri uwo mwaka.

Mwambari yakomeje avuga ko impinduka zimaze kubaho kubera Covid-19, zigaragaza ko n’ubwo imirimo myinshi irimo guhangwa, abayikora bakeneye ubumenyi bw’inyongera bwatuma barushaho kuyinoza.

Agira ati "Ni byo amasendika afite inshingano yo gukora ubuvugizi, ariko bakwiye kurenga aho bakareba uburyo bafasha wa mukozi kuguma mu kazi, akeneye ubumenyi cyane cyane ubw’ikoranabuhanga bwamufasha gukorera mu rugo kuko ibihe byarahindutse kubera Covid-19".

Mu mirimo irimo gukenera abakozi benshi ubu nk’uko Mwambari yakomeje abisobanura harimo iyo gukora mu nganda, mu bwubatsi, mu buhinzi bw’ibijya ku masoko, ariko akizeza ko amahoteli n’ubukerarugendo nabyo bigiye kongera kuzahurwa n’ikigega cya Leta cy’ingoboka.

Nzabandora Eric ni we wongeye gutorerwa kuyobora COTRAF-RWANDA
Nzabandora Eric ni we wongeye gutorerwa kuyobora COTRAF-RWANDA

Uwintwari Alexis ukorera uruganda rw’icyayi rwa SORWATHE avuga ko uko imyaka igenda ishira ari ko amahirwe yo kuramba mu kazi agenda aba make bitewe n’amananiza bamwe mu bakoresha bashyira ku bakozi.

Uwintwari yakomeje agira ati "Usanga umuntu muri iki gihe akora aha babiri kandi agakorera umushahara muke, akazagera mu kiruhuko cy’izabukuru nta kindi kintu yabasha kwimarira, kuko igihe yari ari mu kazi yaravunitse cyane".

Umutesi Catherine wo muri Sendika y’abakora iby’ubuhinzi bw’icyayi n’ubworozi, yongeraho ko benshi mu bakozi kuri ubu badahaza ibyifuzo byabo nyamara ngo baba nta ko batakoze ngo bahaze ibyifuzo by’abakoresha.

Abasendikalisite basaba abakoresha muri iki gihe kwirinda gushaka inyungu nyinshi ku bakozi nyamara batabafasha kubona iby’ibanze, ahubwo ko impande zombi ngo zikwiye kugabana inyungu n’igihombo mu buryo bungana.

Umuyobozi wa COTRAF-Rwanda, Eric Nzabandora asaba abakozi bose mu gihugu gutinyuka kugana amasendika kugira ngo abarenganure, ndetse anabafashe kugira ubumenyi bwatuma abakoresha bakomeza kubishimira.

MIFOTRA na COTRAF biyemeje gusigasira imirimo igenda ihangwa buri mwaka
MIFOTRA na COTRAF biyemeje gusigasira imirimo igenda ihangwa buri mwaka

Nzabandora wongeye gutorerwa manda y’imyaka itanu ku buyobozi bwa COTRAF- Rwanda, avuga ko bagiye gutanga ubumenyi bwafasha abakozi kunoza umurimo ndetse agasaba n’abakoresha kugerageza kuborohereza, mu rwego rwo gusigasira imirimo yahanzwe ngo itongera kubura.

Ati "Imirimo ishobora guhangwa ikanaboneka, ariko abakozi bayikora iyo badafite ubushake bwo gukunda uwo murimo ntabwo icyerekezo cy’igihugu cyagerwaho, ariko na none tukavuga tuti ’nta ruhare, nta burenganzira".

Nzabandora avuga ko umuntu uri muri sendika atanga 1% ry’umushahara fatizo we buri kwezi, kuko na we iyo agiranye ikibazo n’umukoresha sendika arimo imuburanira atagiye mu nkiko, kandi igahora imuhugura.

Nzabandora avuga ko amasendika agize COTRAF afite ikibazo cy’umubare muto w’abanyamuryango batarenga ibihumbi 42, kubera impamvu y’uko umukozi ngo atinya guharanira uburenganzira bwe kugira ngo umukoresha atamwirukana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka