Côte d’Ivoire ikomeje gushaka isomo ku Rwanda
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Côte d’Ivoire, Gen. Maj. Soumaila Bakayoko, kuva tariki 14/02/2012, ari mu Rwanda n’abandi basirikare 9 ayoboye mu butumwa buzamara iminsi 5 mu bikorwa byo gutsura umubano n’u Rwanda ndetse no kurwigiragiraho mu bice bitandukanye.
Gen.Maj. Soumaila n’abo bari kumwe bemeza ko hari byinshi bazigira mu Rwanda birimo gukumira ubugizi bwa nabi n’ibindi byaha hagendewe ku gushyiraho umutekano uhamye cyane ko iki gihugu cyaranzwe n’intambara z’urudaca bigatuma intwaro zinyanyagizwa mu baturage.
Biteganyijwe ko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Côte d’Ivoire n’abo bari kumwe basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, ibigo byigishirizwamo ingabo bya Nyakinama na Gako bakazanasura Banki y’abasirikare (Zigama CSS).
Umubano hagati ya Côte d’Ivoire n’u Rwanda urimo gutera imbere. Nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Guillaume Soro, asuriye u Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2011, Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda nawe yasuye Côte d’Ivoire mu minsi mike yakurikiyeho.
Abayobozi ba Côte d’Ivoire basanga bagomba kwigira ku Rwanda uburyo bwo kwiyubaka nyuma yo kuva mu ntambara yari imaze igihe . Nyuma yo kubasha kwiyubaka mu buryo bwatangaje benshi, ubu u Rwanda rurigirwaho n’ibihugu byinshi cyane cyane ibivuye mu ntambara.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|