Coronavirus yatumye bafata imigambi mishya y’imibereho

Kubera indwara ya Coronavirus, gahunda ya #GumaMuRugo yashyizweho itunguranye maze abantu bisanga mu buzima batari bamenyereye, kandi ubu ngo bafashe imigambi mishyashya.

Abakorera mu Mujyi i Huye bavuga ko ntawe Coronavirus itasigiye amasomo
Abakorera mu Mujyi i Huye bavuga ko ntawe Coronavirus itasigiye amasomo

Yohani Dukuzimana wo mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, ni umufundi. Avuga ko mbere ya Coronavirus atari yarigeze aha agaciro ubuhinzi n’ubworozi, ariko ko ubu noneho yahinduye imyumvire.

Agira ati “Nabonye ko habayeho icyago umuntu afite uko yizigamiye, yarahinze afite n’amatungo, byamugoboka. Iwanjye mu gihe cya Guma mu rugo twahinze no mu ishyamba. Sinzongera kurihingamo, ahubwo nzaryongeramo ibiti. Ariko tuzemera tujye dukodesha ubutaka, ariko duhinge tunorore”.

Dieudonne Bangamwabo ni umusore ukora inkweto. Avuga ko mbere atajyaga yita ku kuzigama, ariko ko noneho yiyemeje kuzajya ashora amafaranga abonye mu byazamugirira akamaro ikindi gihe.

Agira ati “Mbere nabonaga nk’ibihumbi bitanu nkabirya ngahita mbimara kuko numvaga nta kintu umuntu yabiguramo. Ariko ubu nabonye ko umuntu yayegeranya buke bukeya akagura nk’itungo. Mu gihe cy’icyumweru gusa dukomorewe gukora nahise ngura ihene”.

Mugenzi we bakorana na we ati “Sindabasha kuronka amafaranga angana n’ayo nabonaga, ariko kuzigama nabishyizemo imbaraga nyinshi zirenze izo nabishyiragamo”.

Dukuzimana ukomoka mu Karere ka Nyaruguru, akaba acururiza ama inite mu Mujyi i Huye, avuga ko yabonye Guma mu rugo ishobora gutuma yicirwa n’inzara mu mujyi, ahitamo gutaha iwabo n’amaguru.

Agira ati “I Tumba hari aho nabonye handitse ngo ‘kirazira kurya utabara’. Narabibonye nsanga uwariye atabara mbere ya Coronavirus, adafite aho agana ngo bamutunge, yarahuye n’ingorane”.

Yiyemeje kuzajya azigama, kandi ngo abona n’abandi bantu bose bari bakwiye kwitwara gutyo.

Ikindi yabonye ni uko ngo nubwo urubyiruko rurangiza kwiga rukajya gushakira akazi mu mijyi, bashatse babireka bakaguma mu cyaro bakahakorera, kuko na ho bahaterera imbere.

Kubera ko imodoka zitwara abagenzi zahagaritswe guma mu rugo igitangira, n’aho zifunguriwe amagare na za moto byo n’ubungubu bikaba bitagenda, abantu bamaze kumenyera kugenda n’amaguru, ku buryo hari n’ababona gutega byari umurengwe.

Uwimana na we ucururiza ama inite mu Mujyi i Huye, ati “Twagenze n’amaguru, bigera aho twumva ko ari na siporo. Gutega byamvuyemo. Nzakomeza kugenda n’amaguru, cyane ko n’amafaranga atakiboneka cyane”.

Nsengiyumva w’umumotari avuga ko Coronavirus yatumye imiryango yegerana, abagabo batabaga mu rugo kubera akazi cyangwa kujya mu tubari bafata igihe cyo kumenyana n’abagore babo ndetse n’abana babo.

Ati “Njyewe si ko byangendekeye kuko nari nsanzwe mfata umwanya wo kwita ku muryango wanjye, ariko hari nk’abo twaganiriye bavuga ko umwana yabonaga se mu ma saa tatu ati ‘ko utagenda’? Cyangwa se yabona ateruye intebe ngo yimuke aho yari yicaye ngo ‘papa bayi’! Yibwira ko noneho agiye. Ibyo ari byo byose nyuma ya Coronavirus hari abazagira ibyo bahindura”.

Mbarushimana ukora inkweto we ngo yasanze hari ibyo abantu bakoraga bashobora kureka, urugero nk’uburaya, kandi bigakunda.

Ati “Abantu baretse uburaya byakunda, kuko mu gihe cya Guma mu rugo ntibabukoraga kandi babayeho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka