Col (Rtd) Rutabana yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Sudani y’Epfo
Col (Rtd) Joseph Rutabana, yashyikirije Perezidiza Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Uwo muhango wabereye ku biro by’Umukuru w’Igihugu biri mu murwa Mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba, kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022.
Ku ya 25 Nzeri 2020, nibwo Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye.
Mu bayobozi bashyizwe mu myanya, barimo Amb. Col (Rtd) Joseph Rutabana wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda asimbuye Gen Maj (Rtd) Frank Mugambage.

Ni inshingano yagombaga no gufatanya no guhagararira inyungu z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, akagira ikicaro i Kampala muri Uganda.
Col Joseph Rutabana yahawe izi nshingano, yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel. Asimbura Gen Maj (Rtd) Frank Mugambage wari umaze imyaka 11 ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda (kuva muri Nyakanga 2009).
Ku ya 6 Gicurasi 2021, nibwo Amb Col Rutabana yakiriwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni mu biro bye, nka Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri icyo gihugu.


Ohereza igitekerezo
|