COCAFEM irasaba Leta zo mu biyaga bigari kubahiriza amasezerano y’ingingo ya 19
Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abagore arwanya ihohoterwa (COCAFEM) rirasaba ko ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari byakubahiriza amasezerano y’ingingo ya 19 yo mu itangazo ryashyiriweho umukono i Kampala tariki 15-16/12/2011.
Iryo tangazo rishyiraho ingamba zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu karere k’ibiyaga bigari. Abagize COCAFEM bamaze iminsi bazenguruka mu Rwanda basobanurira abayobozi n’abaturage ibikubiye muri iri tangazo, hagamijwe kugirango ryubahirizwe.
Bimwe mu bikubiye muri iri tangazo, ni nko kwambura ibirwanisho imitwe yitwaje intwaro ikorera mu karere k’ibiyaga bigari, gushyiraho inkiko zihariye ziburanisha abakekwaho ibyaha byo guhohotera abagore n’abana ndetse no gushyiraho uburyo bwo kohererezanya abakoze ibyaha by’ihohoterwa hagati y’ibyo bihugu.
Iri tangazo kandi rivuga ko abantu bahohotewe bagomba kwitabwaho kandi bagakurikiranwa, haba mu buvuzi ndetse no kujya mu nkiko.

Ibi byemezo by’abakuru b’ibihugu bagera kuri 11 bo mu karere k’ibiyaga bigari bari bihaye igihe kitarenze umwaka wa 2012 kuba babishyize mu bikorwa, ariko ubu usanga ibyinshi muri ibyo bitaragerwaho.
Ubu ikiri gukorwa ni ukumenyekanisha iri tangazo mu nzego z’ibanze; nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa COCAFEM, Kabutware Claude.
Gusa n’ubwo iri tangazo ribigena gutya, usanga ubushobozi bw’uturere bukurikirana abahohotewe budahagije; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza yabaturage, Mugeni Jolie Germaine.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|