Coca-Cola yahaye Croix-Rouge miliyoni 141.2Frw yo kurwanya Covid-19

Umuryango utabara imbabare ishami ry’u Rwanda (Croix-Rouge), wahawe na Coca-Cola agera kuri miliyari 141.2Frw, yo gufasha mu gukomeza gukiza ubuzima bw’abantu, hakorwa ubukangurambaga bwo gukangurira abantu kwikingiza byuzuye mu rwego rwo guhagarika ikwirakwira rya Covid-19.

Ayo mafaranga croix-rouge y’u Rwanda yahawe yayashyikirijwe n’uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa mu izina rya ‘Coca-Cola Foundation’ ku itariki 3 Kamena 2022.

Tumwebaze Fred, ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’ibiza muri Croix-rouge y’u Rwanda, yavuze ko umushinga ugamije gukumira ikwirakwira rya Covid-19 “Stop the Spread Project”, uzafasha mu gukora ubukangurambaga hirya no hino mu kumenyekanisha akamaro ko kwikingiza icyorezo icyo cyorezo.

Yagize ati “Ibikorwa bizongera umubare w’abikingiza Covid-19. Dufite abakorerabushake, bafite ingufu zizafasha mu guhagarika ikwirakwira rya Covid-19. Dufite abakorerabushake bafite gahunda n’ibikoresho byabafashije kuba ku rugamba rwo kurwanya icyo cyorezo”.

Uwo mushinga kandi ngo uzafasha mu guhugura abakozi n’abakorerabushake ku bukangurambaga, gushyiraho za ‘sites’ z’ikingira, gukomeza gukangurira rubanda kwikingiza no gufasha abafite intege nkeya kugera aho bakingirira.

Tumwebaze ati “Tuzakorana na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo dushobore kumenya’sites’ twakorana nazo. Dufite nomero ya telefone itishyurwa 2100 abantu bahamagara, bakatubwira ibibazo barimo guhura nabyo”.

Ikindi kandi ngo ayo mafaranga yatanzwe azafasha mu gushyigikira gahunda zari zisanzwe ziriho, zo kwibutsa abantu gufata inkingo batarafata, no kugeza inkingo aho bigoranye kuzigeza.

Yagize ati “Abantu biairira icyizere Croix-Rouge, ibyo rero bizadufasha mu gushyira mu bikorwa uwo mushinga watewe inkunga na Coca-Cola foundation. Tuzanafasha mu gukingira Covid-19 ku bana bafite hejuru y’imyaka itanu”.

Tumwebaze avuga ko abakorerabushake ari bamwe mu bakorana na Guverinoma y’u Rwanda mu gukumira Covid-19, akongeraho ko abo bakorerabushake bakoze neza mu gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo.

Batamuliza Aline Pascale, Ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’itumanaho muri BRALIRWA, nyuma yo kubona ko Croix Rouge yakoresheje neza inkunga yahawe mbere na ‘Coca-Cola foundation’ ikiyemeza kongeramo andi, muri iki cyiciro cya kabiri yagize icyo avuga.

Yagize ati “Covid-19 iracyahari. Hari abantu batarakingirwa. Duhagarariye ‘Coca-Cola Foundation’ mu gushyigikira gahunda zo guca burundu icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda”.

Batamuliza yasobanuye ko iyo nkunga iri mu rwego rwo kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage aho iyo sosiyete ikorera.

Yagize ati “Turasaba n’ibindi bigo gushyigikira gahunda zijyanye no guca burundu Covid-19, n’ibindi bibazo abaturage bahura nabyo, nka bumwe mu buryo bwo kwita ku bantu, bikareka kwita ku bijyanye n’ubucuruzi bwabo gusa”.

Dr. Hassan Sibomana, Umuyobozi ushinzwe ikingira mu Kigo cy’iguhugu cy’ubuzima (RBC) yagize ati “Ni yo mpamvu uwo mushinga watewe inkunga na ‘Coca-Cola Foundation’ uziye igihe mu kongera ubukangurambaga.”

Yongeyeho ko iyo nkunga izafasha mu bukangurambaga, ariko ko n’abana bafite hejuru y’imyaka itanu y’amavuko, bazatangira gukingirwa Covid-19 mu gihe cya vuba, nk’uko byatangajwe na The New Times.

Yagize ati “Turashaka gukingira nibura 70% by’abaturage, iyo nkunga izagira uruhare rukomeye muri iyo gahunda. Turasaba abantu gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 kuko icyorezo kigihari, bityo ko bagomba kwikingiza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka