CNLG yamaganye ubutabera bw’Abafaransa bwanze gukurikirana abakoze Jenoside mu Rwanda

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), itangaza ko n’ubwo hari intambwe ubutabera mpuzamahanga bumaze gutera mu gukurikirana abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, hakiri byinshi byo kunenga ubwo butabera.

Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside
Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside

Ikiza ku isonga mu byo CNLG inenga, harimo icyemezo cyo ku wa 21 Kamena 2018 u Bufaransa bwafashe, cyo guhagarika gukurikirana mu butabera Padiri Wenceslas Munyeshyaka.

Uwo mupadiri ashinjwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibindi ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo gufata abagore ku ngufu, gushimuta Abatutsi byakurikiwe no kubica, haba kuri Kiliziya ya Sainte Famille yayoboraga, mu kigo cya Saint Paul no mu nkengero za cyo.

CNLG yongeraho ko hari Abanyarwanda bagera kuri 42 batorotse ubutabera bw’u Rwanda, bakaba bidegembya mu Bufaransa badafatwa ngo baryozwe ibyaha basize bakoreye mu Rwanda,mu gihe u Rwanda rwabimenyesheje ubutabera bw’u Bufaransa bukinumira.

Bamwe muri abo ngo ni Dr Sosthène Munyemana,Laurent Bucyibaruta, Laurent Serubuga, Agathe Kanziga Habyarimana, Dr Eugène Rwamucyo na Marcel Bivugabagabo.

Harimo kandi Tegera Pierre ,Ubufaransa bwafashe umwanzuro wo kutamukurikirana mu kwezi k’Ukuboza 2016,hakaba Dr Charles Twagira, Hyacinthe Rafiki Nsengiyumva, Claude Muhayimana, na Félicien Barigira.

CNLG isanga ugereranije n’igihe ibirego by’abo bantu byatangiwe, ubutabera bw’ u Bufaransa bwaratinze kubakurikirana kandi bakekwaho icyaha cya Jenoside, ndetse kuri bose ngo bwafashe icyemezo ku mpamvu za politiki cyo kutagira uwo bwohereza mu Rwanda, kandi u Rwanda rutarahwemye kubisaba.

Umubare munini w’abatorotse ubutabera bw’u Rwanda kubera icyaha cya Jenoside,bari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ni 254, Uganda habarirwa 226, abandi bakaba baherereye ku mugabane w’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australie, na Nouvelle Zélande.

Ishingiye kuri ibyo byose, CNLG isaba ibihugu byose u Rwanda rwoherejemo impapuro zo gufata no guta muri yombi abakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ko zakwitabwaho abo bakekwaho Jenoside bagafatwa, bagacirwa imanza n’ibihugu bahungiyemo cyangwa se bakoherezwa mu Rwanda nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka