CNLG irifuza ko zimwe mu nzibutso za Jenoside zijya mu mitungo ya UNESCO

U Rwanda rurateganya gusaba ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi umuco n’ubuhanga (UNESCO) gushyira zimwe mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi y’1994 mu mitungo y’agaciro icunga.

Uyu mushinga watangajwe na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) muri raporo yatangarije abagize umutwe w’abadepite n’abasenateri kuwa 08 Gashyantare.

Inzibutso CNLG ishaka ko zajya mu mitungo ya UNESCO ni urwibutso rwa Gisozi (mu mujyi wa Kigali), urwa Murambi (mu ntara y’Amajyepfo), ndetse n’urwa Nyamata (intara y’Iburasirazuba).

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG, Jean de Dieu Mucyo, yavuze ko kwiga uwo mushinga byarangiye hakaba hasigaye ko Minisiteri y’Umuco ari yo izawugeza muri UNESCO ikanawusobanura.

CNLG kandi izasohora vuba urutonde rushya rw’abazize Jenoside. Muri urwo rutonde, abazize Jenoside barenga 1.074.017.

Abadepite n’abasenateri bifuje ko CNLG yacukumbura neza imibare y’abatutsi bishwe mu 1994 bibanda cyane cyane mu nsengero.

Pascaline Umulisa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka