CNLG ikeneye abakozi n’abashakashatsi bayifasha kuzuza inshingano zayo

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) irasaba Guverinoma y’u Rwanda kuyishakira abakozi n’abashakashatsi bazayifasha kugera ku nshingano zayo.

Yvonne Mutakwasuku ubwo yagezaga raporo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko
Yvonne Mutakwasuku ubwo yagezaga raporo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko

Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, ku wa Kane tariki 15 Ukwakira 2020, Umuyobozi wungirije wa CNLG, Yvonne Mutakwasuku, yavuze ko iyi Komisiyo itabasha kugera ku ntego zayo kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba nta bashakashatsi bahari, kutagira ingengo y’imari ihagije, ndetse n’abakozi bafite umuhate wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ubwo yarimo gutanga raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2019/2020 n’ibiteganyijwe gukorwa mu mwaka wa 2020/2021, Yvonne Mutakwasuku yavuze ko mu mwaka wa 2019 bashoboye gushyira ahagaragara ibitabo bine by’ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi bitabo byavugaga ku buryo Jenoside yakorewe abatutsi yagenze mu byahoze ari perefegitura za Gitarama na Cyangugu, ubuhamya bw’Abatutsi bakorewe iyicarubozo mu mwaka wa 1973, ikusanya ry’ubuhamya 50 bwatanzwe ubwo u Rwanda rwibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25; ndetse n’uruhare rwa Paul Rusesabagina mu byabereye muri Hotel Des Milles Collines.

CNLG kandi yakosoye ubushakashatsi burindwi (7) bwakozwe n’uturere twa Muhanga, Nyanza, Nyamasheke, Nyamagabe, Huye, Nyarugenge na Kicukiro, bwiyongera ku bushakashatsi bwakoze na Minisiteri y’Ubutabera, iya siporo, iy’urubyiruko, iy’ibidukikije ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB).

Ubu bushakashatsi buza bwiyongera ku bundi bwakozwe mu byahoze ari perefegitura za Ruhengeri na Kibungo.

Mutakwasuku avuga ko kubera kutagira ingengo y’imari ihagije yo gukora ubushakashatsi, CNLG yifuza ko ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasaba za Minisiteri n’Uturere gukora ubushakashatsi kuri Jenoside.

Yagize ati: “Dufite abakozi bake kandi dukeneye abashakashatsi ariko ntabwo dushobora kubaha akazi kubera ingengo y’imari ntoya; ni yo mpamvu dushingira ku bufatanye n’amashuri makuru na kaminuza zo hanze y’u Rwanda.”

Depite John Ruku Rwabyoma yibajije impamvu Kaminuza y’u Rwanda idafasha CNLG mu bushakashatsi. Yagarutse kandi ku buryo iyi komisiyo irimo guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Birababaje kuba ntaho mbona kaminuza y’u Rwanda ikora ubushakashatsi kuri Jenoside ndetse n’ibindi bikorwa bya CNLG, ariko niba hari ikibazo cy’ingengo y’imari, tuzayikenera kugira ngo tugere no hanze y’imipaka dukurikirana abapfobya Jenoside.”

Senateri John Bideri we yavuze ko CNLG ikeneye kugira abakozi bafite ubushobozi bwo gukoresha intwaro abahakana Jenoside bifashisha mu guhakana.

Agira ati: “Niba bakoresha ikoranabuhanga rihanitse, natwe dukeneye gukoresha iryo koranabuhanga rihanitse mu kubarwanya, niba banditse, natwe twandike.”

Mutakwasuku yasubije ko Komisiyo itari yagira abakozi bahagije bafite umurava wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Gusa ibi byatumye Abasenateri bibaza akazi Komisiyo ikora niba idafite abakozi bafite ubushobozi.

Mutakwasuku yavuze ko abakozi bajya gukorera komisiyo bakwiye kubanza gukorerwa igenzura ku bushobozi, ubushake n’ubunararibonye kugira ngo babashe kuzuza inshingano za komisiyo.

Yatanze urugero rw’umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi (DAF) wihanangirijwe akanahanwa n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe kubera uburangare no kutita ku nshingano, ariko ntahinduke.

Mutakwasuku agira ati: “Kuri twe nk’abagize komisiyo, uru ni urugero, tubibona mu buryo bubiri, kutita ku nshingano no kutagira umuhate, ari na byo bigira ingaruka ku musaruro utangwa n’abakozi”.
Yongeyeho ko Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yari ikwiye gukora neza mu gihe irimo gushaka abakozi bajya muri CNLG.

Abasenateri basabye CNLG gukorana n’amashuri makuru na za kaminuza, zaba iza hano mu Rwanda n’izo hanze y’u Rwanda, mu guhangana n’abahakana Jenoside; by’umwihariko urubyiruko rwo muri Jambo Asbl mu Bubiligi, ariko hakiyongeraho n’abarimu badashaka kwigisha amateka ya Jenoside mu mashuri.

Senateri Williams Ntidendereza we yifuje ko handikwa igitabo cyoroheje ku mateka ya Jenoside, cyakwifashishwa mu kwigisha abakiri bato, ariko kikandikirwa Abanyarwanda, aho kugira ngo cyandikirwe Abanyamerika. Aha akaba yatanze urugero rwa Carl Wilkens wanditse igitabo “I’m not Leaving” kivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kigakoreshwa mu mashuri yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Iki ni kimwe mu byifuzo byakiriwe neza na CNLG, inizeza abasenateri ko izakomeza gushyiraho imbuga zigamije kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka