Clare Akamanzi wayoboraga RDB ayisize ihagaze ite?

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku itariki ya 27 Nzeri 2023 ryashyizeho Umuyobozi Mukuru mushya w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) asimbuye Clare Akamanzi wari umazeho imyaka itandatu, gusa akaba yarigeze no kuyiyobora mbere. Igihe yari amaze muri izi nshingano, hari byinshi RDB yagezeho ariko hari n’ibyo bamwe bavuga ko bikwiye kwitabwaho cyangwa kunozwa kurusha uko bihagaze ubu.

Clare Akamanzi aherutse gukurwa ku buyobozi bwa RDB
Clare Akamanzi aherutse gukurwa ku buyobozi bwa RDB

Mu ntangiriro za Gashyantare 2017 nibwo Clare Akamanzi yatangiye inshingano zo kuyobora RDB asimbuye Francis Gatare bagiye kongera gusimburana n’ubundi kuri uyu mwanya. Ni ukuvuga ko yari amaze imyaka itandatu n’amezi atandatu ayobora uru rwego.

Nk’urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda rufatanya n’inzego zindi mu mishinga izamura Igihugu, kongeraho no kuba uruyobora yarongewe mu bagize Guverinoma kuva mu 2013. Reka turebere hamwe bimwe mu byakozwe bigateza imbere Igihugu ndetse n’ibyanenzwe ubwo Akamanzi yari ayoboye RDB.

Clare Akamanzi muri RDB yahakoze igihe kirekire mbere y’uko abera uru rwego Umuyobozi Mukuru. Yabanje kuba Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ibikorwa by’Ubucuruzi na Serivisi uru rwego rugitangira mu 2008.

Nyuma nabwo yaje kuba Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa ndetse mu 2012 aza no kuba Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’uru rwego ubwo John Gala wari usanganywe izo nshingano icyo gihe yari yimuriwe muri Komisiyo ishinzwe kuvugurara amategeko.

Mu 2017 Akamanzi yagarutse muri RDB nk’Umuyobozi Mukuru avuye ku kuba Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ingamba na Politiki mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro. Dore bimwe mu byakozwe mu gihe yari amaze muri RDB.

Gahunda ya Visit Rwanda

Ni Gahunda yatangijwe na Leta y’u Rwanda muri Gicurasi 2018, aho ku ikubitiro Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwasinyanye amasezerano yo kwamamaza ubukerugendo mu Rwanda binyuze mu Ikipe y’Umupira w’Amaguru yo mu Bwongereza, Arsenal ndetse na Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa.

Iyi gahunda yatangiye bamwe batumva neza umusaruro izazanira Abaturarwanda, ariko RDB ivuga ko gahunda ya Visit Rwanda yatumye ba mukerarugendo baza mu gihugu biyongeraho 56% mu myaka itanu ishize. Bamwe mu bakora mu rwego rw’ubukerarugendo na bo bashimangira ko gahunda ya Visit Rwanda yatumye inyungu babona ziyongera.

RDB itangaza ko mu 2018 honyine gahunda ya Visit Rwanda yatumye abarenga ibihumbi 140 babona akazi mu bikorwa by’ubukerarugendo bavuye ku bihumbi 90 mu mwaka wari wabanje iyi gahunda itaratangira.

Mu gice cya kabiri cy’iyi gahunda, muri Kanama uyu mwaka, RDB yasinyanye n’indi Kipe y’Umupira w’Amaguru yo mu Budage, Bayern Münich, amasezerano y’imyaka itanu n’u Rwanda agamije guteza imbere umupira w’amaguru n’ubukerarugendo binyuze mu kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda.

Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano harimo gufatanya na Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda gushyiraho ishuri ry’umupira w’amaguru mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru uhereye mu bakiri bato nk’uko bimeze ku ikipe ya PSG ifite iryo shuri i Huye.

Bamwe mu banyamahanga bagenderera u Rwanda bagaragaza iyi gahunda nk’iyatumye barushaho kumenya Igihugu kugeza aho bamwe bagize n’igitekerezo cyo kuba bashora imari mu Rwanda.

Iterambere ry’ubukerarugendo

Nubwo hari Ikigo gishinzwe by’umwihariko ubukerarugendo bushingiye ku nama, Urwego RDB na rwo rwashyize ingufu mu bikorwa bigamije gukurura ba mukerarugendo nka Visit Rwanda twavuzeho, ariko hari n’ibyakozwe imbere mu gihugu.
Haguzwe inyamaswa nk’intare n’inkura mu rwego rwo kuzongera muri Pariki y’Akagera. Ni gahunda yatangiye mu 2010 igamije kugarura inyamaswa zari zarazimye, hakaba harimo intare n’inkura harimo izaje mu 2015, mu 2017 no mu 2019. Kuva izo nyamaswa zagarurwa muri pariki y’Akagera, byazamuye umubare wa ba mukerarugendo, ku buryo mbere ya Covid-19 pariki yinjizaga miliyoni ebyiri z’Amadolari ku mwaka, ayo agafasha pariki n’abaturage bayituriye.

Hari kandi umushinga watangiye wo kongera 20% by’ubuso kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ndetse no kongera ingano y’amafaranga agenerwa ibikorwa biteza imbere abaturiye za pariki.

Ntitwakwibagirwa kandi ko ku bufatanye bwa RBD na Pariki y’Akagera kuva muri Mutarama umwaka ushize, Ikigo Royal Balloon Rwanda cyatangiye gutanga serivisi zidasanzwe, aho gitembereza ba mukerarugendo muri Pariki y’Akagera, bigakorwa hifashishijwe umutaka munini uzwi nka ‘Hot Air Balloon’ ugenda mu kirere aho kuba imodoka ndetse n’ibindi binyuranye byakozwe mu bukerarugendo.

Raporo y’uru rwego ivuga ko mu mwaka wa 2022 ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 445$ avuye kuri miliyoni 164$ yinjiye mu 2021, ni ukuvuga ko yiyongereye ku gipimo cya 171%. Mu gihe mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka ho bumaze kwinjiza agera kuri miliyoni 247$

Amasezerano y’imikoranire na BAL

Muri Gicurasi 2021 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwasinyanye amasezerano ya mbere y’ubufatanye y’imyaka itatu n’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) riterwa inkunga na NBA, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, hagamijwe guteza imbere Siporo n’ubukerarugendo buyishingiyeho. Iyo mikino itangiye yasusurukije Kigali ndetse ininjiza amafaranga mu myaka ibiri yakurikiyeho ndetse bituma na none muri Kamena uyu mwaka RDB na BAL bongera amasezerano y’ubufatanye kugeza mu mwaka wa 2028.

Aya masezerano y’imyaka itanu yongerewe yemerera u Rwanda kwakira imikino yo gushaka itike y’imikino ya nyuma muri 2025 na 2027 no kwakira imikino ya nyuma ya 2024, 2026 na 2028.

Muri aya masezerano kandi, u Rwanda rwemerewe kwakira ibindi bikorwa bitegurwa na BAL. Icyo gihe, Clare Akamanzi yavuze ko imyaka ibiri yabanje u Rwanda rwakira imikino ya nyuma ya BAL Igihugu cyungutse arenga miliyoni 9 z’amadolari ya Amerika.

Amasezerano y’ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, ku itariki ya 20 Werurwe 2023, rwasinyanye amasezerano n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi, azatuma u Rwanda rwakira amarushanwa atatu y’abakanyujijeho ku Isi muri Ruhago.Urwego rwa RDB rwatangaje ko iyi mikino izatangira mu 2024 izatuma u Rwanda ruba hamwe mu hantu harimo kwitabirwa kurusha ahandi ku Isi, mu gukorerwamo ubukerarugendo bushingiye ku mikino.

Nubwo bimeze bityo ariko bimwe mu bitaranogejwe mu gihe Akamanzi yayoboraga RDB harimo imitangire ya serivisi mu mahoteli aho hagiye hagaragara ingero nyinshi ndetse na Perezida ntahweme kunenga ayo mahoteli, asaba ababishinzwe kubyitaho kuva mu myaka myinshi ishize.

Muri izo ngero harimo n’uruheruka rwa hoteli yagaburiye urubyiruko amafunguro akarugiraho ingaruka ubwo rwari rwitabiriye inama iruhuza na Perezida ya Youth Connekt.

Na none kandi abantu ntibishimiye amabwiriza RDB iherutse gushyiraho ajyanye no kugabanya amasaha yo gucuruza mu tubari, utubyiniro n’amahoteli ndetse banumvikanye mu itangazamakuru basaba uru rwego ko rwayasubiramo cyangwa rukayakuraho.

Ikindi cyari cyanenzwe RDB mu ntagiriro z’uyu mwaka na Perezida Paul Kagame, ni imikorere ya gahunda igamije guhuriza hamwe serivisi zatangirwaga ahanyuranye zigatangirwa hamwe (One Stop Center) y’uru rwego, gusa nyuma rwaje kubikosora ruranabitangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yaragerageje. Nabonaga agira umwete asa n’ugira n’umutima mwiza. Aho yagiye bizamuhire

Dd yanditse ku itariki ya: 20-07-2024  →  Musubize

Urakoze kudusangiza amakuru
wagersgeje kuduha aga samary keza

Thank you

Simeon NZACAHINYERETSE yanditse ku itariki ya: 30-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka