CLADHO igiye gutangiza igikorwa cyo kumenyekanisha akamaro k’umuryango wa Afurika yunze ubumwe

Umuryango utegamiye kuri leta uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu (CLADHO), utangaza ko ugiye gutangira kampanye yo kugaragariza Abanyarwanda icyo umuryango ibihugu bwa Afurika bihuriyemo (AU) umariye u rwnada na Afurika yose muri rusange.

Iyi kampanye ikazibanda mu gusobanura amasezerano ibihugu bibabyarihaye yo guteza imbere demokarasi, imiyoborere n’amatora, nk’uko Alexis Nkurunziza, umuhuzabikorwa muri iyi gahunda yabitangarije abanyamakuru, kuri uyu wa gatanu tariki 23/1/2015.

Nkurunziza, umuhuzabikorwa w'iki gikorwa yemeza ko Abanyarwanda bakwiye kumenya ibyo igihugu cyabo gikora ku rwego mpuzamahanga.
Nkurunziza, umuhuzabikorwa w’iki gikorwa yemeza ko Abanyarwanda bakwiye kumenya ibyo igihugu cyabo gikora ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Kwemera gushyira mu bikorwa ayo masezerano ni ishusho y’ubushake igihugu kiba gifite yo kuva ku rwego rumwe kijya ku rundi, ariko ibyo ntibihagije, ese abaturage babona gute ibisinywa, babyibonamo gute? Uburenganzira ku matora, uburenganzira ku kugira uruhare mu matora birakenewe.”

Yavuze ko iyi kampanye yiswe My African Union campain” ari yo izatuma abaturage barushaho kumenya neza ibyo igihugu cyabo kiba cyashyizeho umukono, ariko bakanamenya neza niba ibyo igihugu gisinya kibikurikiza.

U Rwanda nirwo rwasinye amasezerano yo guteza imbere demokarasi, amatora anyuze mu mucyo n’imiyoborere myiza, nyuma ya Malawi na Afurika y’Epfo mu gihe ibindi bihugu byari bigiseta ibirenge bitaremera kwiyemeza gukurikiza umurongo umwe.

Nkurunziza yatangaje ko kuba u Rwanda rwarihutiye gusinya ayo masezerano bigaragaza ubushake, ariko bikanahuza n’uko rusanzwe ari ikitegererezo mu guharanira ibyo byose. Kugeza ubu ibihugu 23 muri nibyo bimaze kuyashyiraho umukono.

Itangazamakuru naryo ryasabwe uruhare rwaryo kugira ngo rufashe abaturage kugira amakuru kuri demokarasi, amatora n’imiyoborere, nka bimwe mu bifasha abaturage kumenya aho igihugu cyabo kigana.

Iki gikorwa kizatangizwa ku mugaragaro tariki 8/3/2015, igikorwa kizazenguruka mu ntara zose z’igihugu ahazaba hategurwa ibikorwa bitandukanye byo gusobanurira abaturage mu gihe cy’ibyumweru icyenda byose.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka