CIMERWA irasabwa umusaruro udasanzwe kugira ngo ihaze Abanyarwanda bose

Uruganda rukora sima mu Rwanda (CIMERWA), ruravuga ko rurimo kurwana no kuziba icyuho cyo kubura sima mu gihugu, nyuma y’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yari yarahagaritse ikorwa n’icuruzwa ryayo.

Abacuruzi ba sima bavuga ko iki gicuruzwa kitarimo kuboneka neza ku isoko nk’uko byari bisanzwe, ndetse hari n’abigiriza nkana ku bakiriya bakagurisha umufuka ku mafaranga ibihumbi 11 nyamara wari usanzwe ugurishwa amafaranga ibihumbi icyenda.

Umwe mu bacuruzi witwa Safari Jean Marie Vianney yagize ati “Sima yarabuze muri iyi minsi, dusigaranye iyo mu Rwanda gusa ikorwa n’uruganda CIMERWA, iyo muri Tanzaniya ntabwo iratugeraho”.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’isakaza ry’ibikorwa bya CIMERWA mu Rwanda, Maridadi John Jovis, avuga ko uko imyaka igenda ishira abakenera sima barushaho kwiyongera kurenza ubushobozi bw’urwo ruganda.

Agira ati “Turarwana no kugira ngo ubushobozi bw’uruganda bugere ku rwego rwo gutanga toni ibihumbi 600 ku mwaka, ibyo dusabwa birenze ubwo bushobozi, ni yo mpamvu sima ituruka hanze y’igihugu igikenewe”.

Maridadi avuga ko kuri ubu bageze ku rugero rwa 80% batanga umusaruro bifuza, ariko ko uyu mwaka wa 2020 uzajya kurangira bageze ku rugero rwa 90% muri toni bifuza (ari zo toni ibihumbi 600), ariko na bwo ngo ntabwo bahita bahaza isoko ryo mu Rwanda.

Ati “Uku kwezi ni bwo dukoze sima nyinshi kuruta ikindi gihe cyose twakoze, turayisabwa n’Abanyarwanda benshi barimo abacuruzi, abubaka, imishinga itandukanye nk’iya Minisiteri y’Uburezi idusaba toni zirenga ibihumbi 120 bya sima kandi ibi ntaho byigeze biba. Icyakora tuzakora uko dushoboye kose kugira ngo tubone sima ihagije”.

Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA, Albert Sigei, avuga ko uko imirimo y’ubwubatsi bw’ibikorwa remezo mu gihugu igenda isubukurwa, ari na ko uruganda rwa CIMERWA ruzarushaho gutanga umusaruro uhagije isoko ry’u Rwanda.

Uru ruganda ruvuga ko rugeze ku rugero rwa 50% ruhaza isoko ry’u Rwanda, ariko hari n’iyo rwohereza hanze muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo hamwe no mu Burundi.

Leta y’u Rwanda ifite imigabane ingana na 49% muri CIMERWA, indi miganane 51% ikaba ari iya Sosiyete yo muri Afurika y’Epfo yitwa ‘Pretoria Portland Cement’ (PPC).

Uru ruganda rwa CIMERWA ruvuga ko rurimo gushaka kwinjira ku isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, ariko ngo ntabwo rwiteguye neza kubikora muri iki gihe.

CIMERWA yagaragaje ubwoko bushya bwa sima yakoze, aho umufuka uzajya ugurwa amafaranga ibihumbi 7,800 ku bacuruzi basanzwe, hakaba hari hasanzweho umufuka ugurwa ibihumbi icyenda n’ugurwa ihihumbi 11.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndibaza uburyo mucyaro(munara)uburyo abacyuruzi bagurisha cement ya32’5n kubihumbi 11000kdi baba bayiranguye macye bikaturenga.mutuvuganire

Zimumpejdieu yanditse ku itariki ya: 31-05-2020  →  Musubize

Muraho neza? Aho none iyo sima nshya bakoze bakagabanya ibiciro bashatse korohereza abanyarwanda? Cg bakoze Pilate?
Mutubwire niba ari ukutugabaniriza ibiciro cg niba sima bakoze ari ubwoko bwa 3 kuko ubwambere ni 11000 ubwa kabili ni 9000 none ngo bakoze iya 7800 mudusobanurize mutubwire.
Murakoze. Ndi Ugirashebuja JBaptiste umukunzi wa Kigali Today
Murakoze!

Ugirashebuja J Baptiste yanditse ku itariki ya: 31-05-2020  →  Musubize

Yego isima ni ubwo bwoko butatu (ndetse hari n’indi ntavuze yubaka imihanda)nyine kandi CIMERWA ivuga ko izo sima zose zikomeye

Simon yanditse ku itariki ya: 31-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka