#CHOGM2022: Uko imihanda ikoreshwa kuri uyu wa 20 Kamena 2022 i Kigali

Mu gihe imirimo y’inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) izaba ikomeje, imwe mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali izaharirwa abitabiriye iyo nama.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Kamena 2022, imihanda ikoreshwa n’abitabiriye inama ya CHOGM ni: Serena Hotel - Payage - Sopetrad - Kimicanga - Kimihurura -Gishushu - Gisimenti - Giporoso - Nyandungu - Kuri 15 - Mulindi - Ku ruganda rw’Inyange - Intare Arena.

Abakoresha iyi mihanda baragirwa inama yo gukoresha indi

Abava i Kabuga cyangwa mu Ntara y’Iburasirazuba bashobora kunyura ku Musambi - inyuma ya parking ya Intare Arena - Mulindi - Gasogi - Musave - Special Economic Zone - Kwa Nayinzira - Kimironko - Controle technique - Nyabisindu - Gishushu - Mu Kabuga ka Nyarutarama - Utexrwa - Kinamba.

Undi muhanda uzaba ufunguye ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga ni uva ku Mulindi - Kanombe ugakomeza mu Kajagari - Nyarugunga Health Center -Busanza - Itunda/Rubirizi - Kabeza - Alpha Palace - Sonatubes - Rwandex - Kanogo - Kinamba.

Umuhanda wa Kinamba - Yamaha – Gereza - Onatracom na wo uzaba ufunguye.

Abakoresha umuhanda barasabwa kwihanganira izi mpinduka no kwirinda amakosa yateza umuvundo w’ibinyabiziga n’impanuka.

Abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo babayobore.

Ugize ikibazo wahamagara Polisi kuri 9003 (ku buntu) cyangwa kuri 0788311155 ugahabwa ubufasha.

Ushobora gukurikira amabwiriza ajyanye n’imikoreshereze y’imihanda muri iki gihe cya CHOGM unyuze ku rubuga rwa Polisi (Website), kuri Twitter (@Rwandapolice) na Facebook.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka