#CHOGM2022: Uko imihanda ikoreshwa kuri uyu wa 20 Kamena 2022 i Kigali
Mu gihe imirimo y’inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) izaba ikomeje, imwe mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali izaharirwa abitabiriye iyo nama.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Kamena 2022, imihanda ikoreshwa n’abitabiriye inama ya CHOGM ni: Serena Hotel - Payage - Sopetrad - Kimicanga - Kimihurura -Gishushu - Gisimenti - Giporoso - Nyandungu - Kuri 15 - Mulindi - Ku ruganda rw’Inyange - Intare Arena.
Abakoresha iyi mihanda baragirwa inama yo gukoresha indi
Abava i Kabuga cyangwa mu Ntara y’Iburasirazuba bashobora kunyura ku Musambi - inyuma ya parking ya Intare Arena - Mulindi - Gasogi - Musave - Special Economic Zone - Kwa Nayinzira - Kimironko - Controle technique - Nyabisindu - Gishushu - Mu Kabuga ka Nyarutarama - Utexrwa - Kinamba.
Undi muhanda uzaba ufunguye ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga ni uva ku Mulindi - Kanombe ugakomeza mu Kajagari - Nyarugunga Health Center -Busanza - Itunda/Rubirizi - Kabeza - Alpha Palace - Sonatubes - Rwandex - Kanogo - Kinamba.
Umuhanda wa Kinamba - Yamaha – Gereza - Onatracom na wo uzaba ufunguye.
Abakoresha umuhanda barasabwa kwihanganira izi mpinduka no kwirinda amakosa yateza umuvundo w’ibinyabiziga n’impanuka.
Abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo babayobore.
Ugize ikibazo wahamagara Polisi kuri 9003 (ku buntu) cyangwa kuri 0788311155 ugahabwa ubufasha.
Ushobora gukurikira amabwiriza ajyanye n’imikoreshereze y’imihanda muri iki gihe cya CHOGM unyuze ku rubuga rwa Polisi (Website), kuri Twitter (@Rwandapolice) na Facebook.
Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda
Inkuru zijyanye na: CHOGM 2022
- Dore umusaruro u Rwanda rwakuye muri CHOGM 2022
- Exclusive Interview with Dr Donald Kaberuka on the sidelines of #CHOGM2022
- Video: Tumwe mu dushya twaranze #CHOGM2022
- Sena y’u Rwanda yageneye Perezida Kagame ubutumwa bw’ishimwe
- Urubyiruko rwa Commonwealth rwagaragarije abayobozi ibyifuzo byarwo
- Perezida Kagame yashimiye abitabiriye CHOGM, abifuriza urugendo ruhire
- Gabon na Togo byabaye abanyamuryango bashya ba Commonwealth
- Hari abantu batari muri gereza bari bakwiye kuba bariyo - Perezida Kagame
- Igice kimwe cy’Isi ntigikwiye kugenera abandi indangagaciro - Perezida Kagame
- Ibibazo ntibihora ari iby’urubyiruko gusa, n’abakuze hari bimwe duhuriraho - Perezida Kagame
- Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla birebeye imideri nyafurika
- Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wateguwe n’Igikomangoma Charles
- #CHOGM2022: Ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga baganiriye ku guhangana n’ingaruka za Covid-19
- Boris Johnson yifurije ishya n’ihirwe Perezida Kagame ugiye kuyobora Commonwealth
- Turi igihugu cyashenywe na Jenoside, ariko ubu cyarahindutse mu mutima, mu bwenge no ku mubiri - Perezida Kagame
- Perezida Kagame yakiriye ku meza abakuru b’Ibihugu bitabiriye CHOGM
- Abitabiriye #CHOGM2022 baryohewe n’umukino wa Cricket
- #CHOGM2022: Uko imihanda y’i Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu
- Perezida Kagame yakiriye Ministiri w’Intebe w’u Bwongereza
- Imodoka zisaga 100 zikoresha amashanyarazi zirimo gutwara abitabiriye CHOGM
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|