#CHOGM2022: Ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga baganiriye ku guhangana n’ingaruka za Covid-19

Ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibihugu byo mu Muryango wa Commonwealth bahuye ku wa Kane tariki 23 Kamena 2022, nyuma y’imyaka hafi itatu bidakunda, bakaba baganiriye ku buryo bwo guhangana n’ingaruka za Covid-19 no kugera ku iterambere rirambye.

Muri iyo nama ba Minisitiri babonye umwanya wo kuganira birambuye ku bijyanye n’inama ya CHOGM.

Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Rt Hon. Patricia Scotland, yagize ati “Ni ibyishimo bikomeye cyane kuba twongeye guhurira hamwe muri CHOGM nyuma y’imyaka myinshi. Guhera muri CHOGM 2018 y’i London, twakomeje gukora ubutaruhuka kugira ngo dufashe ibihugu by’ibinyamuryango kubona ibyo byifuza no kureba ibyihutirwa kurusha ibindi mu byo bisaba. Twazanze ubufasha ndetse n’ubuvugizi buhanitse ku rwego mpuzamahanga”.

Ati “Muri iki cyumweru hano i Kigali, dufite amahirwe akomeye yo kongera guhurira hamwe amaso ku maso. Mu guhindura Isi, dukeneye kugira ubumwe n’icyerekezo bijyanye n’amateka ya Commonwealth, indangagaciro zayo n’ubushobozi yifitemo, kugira ngo tugere ku ntego duhuriyeho ndetse dushobore no gushyira mu bikorwa ibiri mu bushobozi bwacu”.

Abo ba Minisitiri baganiriye ku bibazo biriho n’uko Commonwealth irimo kubikemura, none no mu gihe kizaza.

Banagariye ku bibangamira iterambere rirambye, harimo imihindagurikire y’ikirere, ibijyanye n’ibidukikije n’inyanja, ibijyanye n’ingufu zirambye, ndetse n’ibijyanye n’urubyiriko n’udushya.

Abo ba Minisitiri baganiriye ukuntu ibyo bibazo bitandukanye byakemurwa, hitabwa cyane cyane ku byifuzo by’ibihugu bito n’ibitaragera ku iterambere cyane.

Banarebeye hamwe ingaruka zikomeye z’icyorezo cya Covid-19 ku nzego z’ubuzima, ku bucuruzi, ku bijyanye n’ikoranabuhanga, n’uko Guverinoma zashobora kongera kubaka inzego zifite ubushobozi bwo guhangana n’ibindi byorezo, bishobora kubaho mu gihe kizaza.

Abo ba Minisitiri basobanuriwe uko Commonwealth ishobora kuzamura inzego z’ubuzima, gushyigikira urwego rw’ubucuruzi cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, no kongera amahirwe aganisha ku guhangana n’ingaruka za nyuma y’icyorezo cya Covid-19, ku buryo burambye kandi nta wusigaye inyuma.

Baganirijwe kandi na n’Umunyamabanga mukuru wungirije wa UN, Amina Mohammed, ndetse na Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi mukuru w’Ishami rya UN ryita ku Buzima ‘WHO’ bari bahagarariye imiryango bayoboye muri iyo nama, basobanura uko iyo miryango ikorana mu gukemura ibyo bibazo byaje nk’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka