#CHOGM2022: Abakuru b’Ibihugu 35 bategerejwe i Kigali
Abakuru b’Ibihugu 35 kugeza ubu ni bo bemeje ko bazitabira inama ihuza abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM) 2022, igomba gutangira kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022.

Ibi byatangajwe tariki 17 Kamena mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’inama iteganyijwe kwakirwa n’u Rwanda nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri kubera icyorezo cya COVID-19. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Prof Nshuti Manasseh, agaruka ku myiteguro ibanziriza CHOGM 2022, yavuze ko byose byamaze gushyirwa ku murongo mu kwitegura iyo nama izitabirwa n’abasaga 5,000 bazaba bahagarariye ibihugu 54.
Ati: “Intumwa zatangiye kuhagera ariko twari twizeye ko abantu benshi baza. Muri rusange, iyi nama izitabirwa n’abantu barenga 5.000 baturutse mu bihugu 54 bigize Umuryango wa Commonwealth. Igihugu kimwe gusa, Nauru, cyariseguye kuko gifite amatora.”
Prof. Nshuti yakomeje agira ati: “Turateganya Abakuru b’ibihugu 35 n’abandi bashyitsi bakomeye bahagarariye ibihugu n’imiryango. Tuzakira kandi Abadamu b’abakuru b’ibihugu, muri rusange turateganya abantu barenga 5.000.”

Prof. Nshuti, yavuze ko mu mahuriro atandukanye y’iyi CHOGM, hazibandwa ku buryo abagize umuryango wa Commonwealth bashobora gufatanyiriza hamwe mu guhanga udushya, guhuza no guhindura, bigamije kugana ku ntego zimwe na zimwe zikomeye z’uyu muryango, harimo kurinda umutungo kamere no kurushaho zamura ubucuruzi.
“Ibintu byose birateguwe. Ahazabera inama, amacumbi no kwakira abashyitsi, ibirori na siporo byose byarateguwe kandi byateguwe kugirango CHOGM 2022 abazayitabira batazibagirwa ibihe bayigiriyemo. Turashishikariza Abanyarwanda gukoresha ayo mahirwe no guha ikaze abashyitsi bacu no kuzirikana ko bagomba kubakira no kubaha serivisi nziza.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa nawe wari muri iki kiganiro yavuze ko umujyi washyizeho ibikenewe byose kugira ngo CHOGM 2022 igende neza. Yagaragaje ko imihanda izakoreshwa mu gihe cya CHOGM yarangiye, kandi n’isigaye iri mu mirimo yanyuma.
Nta bwoba bwa Covid-19
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Tharcisse Mpunga yakuyeho impungenge n’ubwoba bw’uko ishobora kuba ikibazo, mu gihe mu Rwanda hamaze iminsi hagaragara ubwandu bwa COVID-19.

Ati: “Mu by’ukuri COVID-19 iracyahari ariko hari byinshi twakoze kugirango tuyirwanye. Turimo kwitegereza uko byifashe, turacyafite igipimo kiri hasi. Iyo turebye ingamba zitandukanye dukoresha kugirango tumenye niba hari ubwoba cyangwa nta buhari, ntacyo gutinya ku buryo wavuga ko ubuzima bwahagarara.”
Dr. Mpunga akomeza agira ati: “Igipimo cy’abantu 1.6/100,000 ntabwo biteye impungenge. Hariho ibintu bitari bike tureba, harimo kugira ijanisha ryiza ry’abantu bakingiwe inshuro ebyiri kandi dufite umubare mwiza wabafashe urukingo rushimangira.”
Yagaragaje ko kugeza ubu imibare y’abandura abenshi ari abatagaragaza ibimenyetso kuburyo bidasaba uburyo bwihariye bwo kubakurikirana.
Dr Mpunga, yongeyeho ko kuri ubu mu gihugu abarwayi bane (4), aribo bari mu bitaro mu baturage miliyoni 14. “Kuva mu muri Werurwe, nta muntu turapfusha. Ibi biraduha ikizere ko icyorezo kiri ku murongo.”
Dr. Mpunga yavuze ko intumwa zose zizabanza gupimwa nizigera mu gihugu ariko yahamagariye n’abaturarwanda kurushaho gufata inshingano no kwikingkza byuzuye ndetse bakambara n’agapfukamunwa aho biri ngombwa, nubwo leta yavuze ko katakiri itegeko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri w’ubuzima yavuze ko urwego rw’ubuzima rwiteguye CHOGM 2022. Ndetse ko hashyizweho ibigo byiteguye kuzatanga serivisi ku bibazo byihutirwa, mu gihe n’inzego z’ubutabazi ziteguriye kuzita ku bibazo byose bifitanye isano n’ubuzima.
Umutekano urabumbatiwe
Prof. Nshuti yavuze ko umutekano w’u Rwanda ubumbagiwe kandi ko nta kintu kizahungabanya CHOGM 2022, agaragaza ko ikibazo cya DRC kitazigera kigira ingaruka ku nama u Rwanda rumaze imyaka irenga 3 rwitegura kwakira.
Ubwo yavugaga ku kibazo cya DRC byumwihariko ku musirikare wayo wishwe arashwe ubwo yavogeraga umupaka w’u Rwanda, Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, ikibazo cya DRC kiri gukurikiranwa n’abayobozi ndetse n’inzego zitandukanye bireba, kuburyo ntakintu na kimwe bishobora kugiraho ingaruka kubibera mu Rwanda.
Ati: “Abanyarwanda n’abashyitsi bacu tubizeje umutekano wabo”, akomeza avuga ko nta kibazo cy’umutekano kizabera i Kigali cyangwa mu bindi bice by’Igihugu.
Inkuru zijyanye na: CHOGM 2022
- Dore umusaruro u Rwanda rwakuye muri CHOGM 2022
- Exclusive Interview with Dr Donald Kaberuka on the sidelines of #CHOGM2022
- Video: Tumwe mu dushya twaranze #CHOGM2022
- Sena y’u Rwanda yageneye Perezida Kagame ubutumwa bw’ishimwe
- Urubyiruko rwa Commonwealth rwagaragarije abayobozi ibyifuzo byarwo
- Perezida Kagame yashimiye abitabiriye CHOGM, abifuriza urugendo ruhire
- Gabon na Togo byabaye abanyamuryango bashya ba Commonwealth
- Hari abantu batari muri gereza bari bakwiye kuba bariyo - Perezida Kagame
- Igice kimwe cy’Isi ntigikwiye kugenera abandi indangagaciro - Perezida Kagame
- Ibibazo ntibihora ari iby’urubyiruko gusa, n’abakuze hari bimwe duhuriraho - Perezida Kagame
- Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla birebeye imideri nyafurika
- Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wateguwe n’Igikomangoma Charles
- #CHOGM2022: Ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga baganiriye ku guhangana n’ingaruka za Covid-19
- Boris Johnson yifurije ishya n’ihirwe Perezida Kagame ugiye kuyobora Commonwealth
- Turi igihugu cyashenywe na Jenoside, ariko ubu cyarahindutse mu mutima, mu bwenge no ku mubiri - Perezida Kagame
- Perezida Kagame yakiriye ku meza abakuru b’Ibihugu bitabiriye CHOGM
- Abitabiriye #CHOGM2022 baryohewe n’umukino wa Cricket
- #CHOGM2022: Uko imihanda y’i Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu
- Perezida Kagame yakiriye Ministiri w’Intebe w’u Bwongereza
- Imodoka zisaga 100 zikoresha amashanyarazi zirimo gutwara abitabiriye CHOGM
Ohereza igitekerezo
|