CHOGM izatangira imihanda irimo kubakwa muri Kigali yaruzuye - Meya Rubingisa

Mu gihe habura iminsi itagera ku cyumweru ngo u Rwanda rwakire inama ya CHOGM, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yatanze icyizere cy’uko igihe cyo kwakira abashyitsi, kizagera imihanda irimo kubakwa yaruzuye.

Bigaragara ko imirimo iri ku musozo
Bigaragara ko imirimo iri ku musozo

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko mu turere twa Gasabo na Kicukiro, harimo kubakwa imihanda itandukanye izifashishwa n’abagenda ndetse n’abatuye muri Kigali, kuko imwe mu yisanzwe ikoreshwa izifashishwa n’abayobozi bakuru bazitabira inama ya CHOGM.

N’ubwo hari abareba imirimo yo kubaka iyo mihanda aho igeze bagashidikanya ko ishobora kuba yaruzuye mu gihe cya CHOGM, siko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bubibona kuko bwemeza ko inama izajya gutangira iyo mirimo yararangiye.

Mu kiganiro Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yagiranye na RBA, ku mugoroba wo ku wa 14 Kamena 2022, yemeje ko imirimo yo gukora imihanda izifashishwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali izaba yarangiye, igihe cy’inama ya CHOGM.

Ni umuhanda byitezwe ko uzagabanya umubyigano w
Ni umuhanda byitezwe ko uzagabanya umubyigano w’ibinyabiziga muri Kicukiro

Yagize ati “N’ubundi mu Mujyi wa Kigali dusanzwe tugira gahunda y’ibikorwaremezo, muri gahunda yo guteza Umujyi imbere, hari imihanda yari yarubatswe muri gahunda isanzwe y’Umujyi, hari n’indi twubatse ishobora kuzajya ifasha abaturage batandukanye kuba bayikoresha, mu gihe umwe cyangwa undi waba urimo gukoreshwa n’abashyitsi”.

Yongeraho ati “Birimo kwihutishwa, turi mu bice bya nyuma bisoza, ku buryo tuzajya kugera igihe cyo kwakira abashyitsi, imihanda yarangiye ari nyabagendwa nta kibazo”.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko hari izindi gahunda zitandukanye zateguwe zitari inama, abantu bazitabira CHOGM bashobora kuzajyamo nyuma y’inama, mu rwego rwo kwidagadura no kuruhura umutwe, nk’uko umuyobozi w’uyu Mujyi abisobanura.

Ati “Hateganyijwe n’ibindi bikorwa bihujwe na CHOGM, ariko by’abaje mu nama bashobora gukora bitari inama. Hari ibyateganyijwe mu byanya by’imyidagaduro mu Mujyi wa Kigali, yaba ari ahazwi nka Car Free Zone, hazaba harimo imurikagurisha, ibice byo kwidagaduriramo, imikino iteganyijwe izajya ikorwa n’abitabiriye inama”.

Akomeza agira ati “Hari na siporo rusange izakorwa nijoro izwi nka night run, aho abanyakigali biruka bagakora siporo kugira ngo bagire ubuzima bwiza, ariko noneho hajemo n’abashitsi. Hari ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro kugira ngo n’abanyakigali babonereho no kwishimira Umujyi wakiriye iyi nama, babyishimire ariko by’umwihariko tunabivanemo n’amahirwe”.

Ibi ngo abanyakigali barabiteguriwe ari naho abashitsi bazacumbika, ibyo bazafungura, imurikagurishwa bazitabira, kugira ngo bagure ibikorerwa mu Rwanda, Abanyarwanda bazabyaze aya mahirwe umusaruro.

Biteganyijwe ko inama ya CHOGM izatangira tariki 20 kugera 26 Kamena, izitabirwa n’abantu batandukanye bazaturuka imihanda yose bagera ku 6000, bazitabira inama zitandukanye zizakorwa muri iyo minsi.

Igice kimwe cy
Igice kimwe cy’umuhanda wa Kicukiro Centre ni uko kimeze

Inkuru zijyanye na: CHOGM 2022

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka