CHENO yatangiye gushakisha abagaragaje ibikorwa by’Ubutwari mu rubyiruko

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), rwatangaje gahunda izageza ku munsi w’Intwari tariki ya 01 Ukuboza 2024, yo gufasha urubyiruko kwerekana ubutwari mu muganda, mu mikino n’imyidagaduro ndetse n’imurikagurisha ry’ibyo rukora.

CHENO yatangiye gushakisha Intwari mu rubyiruko
CHENO yatangiye gushakisha Intwari mu rubyiruko

CHENO ifatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko hamwe n’Umujyi wa Kigali, barateganya guhura n’urubyiruko rurenga ibihumbi 200 muri Kigali, ruzitabira ibikorwa byo kwizihiza no gusingiza Intwari z’u Rwanda.

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2024, hatangijwe ibirori byiswe Isangano ry’Urubyiruko ririmo n’ibiganiro byabereye kuri Sitade ya IPRC Kigali (Kicukiro) guhera saa cyenda z’igicamunsi.

Umuyobozi Mukuru mu Mujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho y’Abaturage n’Imiyoborere Myiza, Jean Paul Munyandamutsa, avuga ko urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers) rugera ku bihumbi 100 rurimo guteguzwa, hakiyongeraho n’abagize Komite z’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko guhera mu midugudu.

Munyandamutsa avuga ko abagize amashyirahamwe y’imirimo itabarwa, abatarabashije gukomeza mu marushanwa ya Youth Connekt Awards, ndetse n’urubyiruko rubarizwa mu madini atandukanye, bose ubuyobozi bw’imirenge ngo bwasabwe kubamenyesha no kubahuza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO, Déo Nkusi hamwe na DG muri Minisiteri y'Urubyiruko, Tetero Solange, mu kiganiro n'Abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO, Déo Nkusi hamwe na DG muri Minisiteri y’Urubyiruko, Tetero Solange, mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu

Akomeza avuga ko Ubuyobozi bw’Uturere na bwo bufatanyije n’Abafatanyabikorwa (JADF) ndetse n’amashyirahamwe y’imikino, bateguye aho ibikorwa byo kwizihiza Ukwezi k’Ubutwari bizajya bibera, harimo ibyo kubakira abatishoboye, imurikabikorwa, ibitaramo, imikino n’ibiganiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO, Déo Nkusi, avuga ko batangiye kugendera mu murongo watanzwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu ijambo risoza umwaka wa 2023, wavuze ko muri 2024 urubyiruko rugomba kugaragaza gahunda rufitiye u Rwanda rw’ejo hazaza.

Nkusi yagize ati "Iyo ushaka kubaka Igihugu uhera kuri bariya bakivuka ukaba ari bo uremamo ubutwari, ntabwo wavuga ngo ’tugiye kwiruka marato’ ngo uhere ku bafite imyaka 40."

Yakomeje agira ati "Muzarebe amashusho y’abantu basimbukaga urukiramende kera, umusore w’imyaka 18,20,25, yasimbukaga metero 2 na mirongo (z’ubuhagarike), uyu munsi iyo witegereje abasimbuka urukiramende ku Isi, ngira ngo ntawe uragera hariya, kandi bo barasimbuka bakagwa ahashashe."

Hatangijwe Isangano ry'urubyiruko
Hatangijwe Isangano ry’urubyiruko

CHENO na Minisiteri y’Urubyiruko bavuga ko ubutwari butakireberwa mu gisirikare gusa, ahubwo ngo barifuza ugaragaza ubutwari mu kurwanya ubukene n’ubushomeri kandi atanywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere Urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko, Tetero Solange, agira ati "Ntabwo waba Intwari uri umusinzi, kuko tuzi neza ibibazo inzoga zitera ku buzima bw’umuntu, bwa butwari tumwitezeho bukaba butashoboka."

Ukwezi k’Ubutwari kuzasozwa n’Igitaramo gisingiza Intwari z’Igihugu kizaba tariki 31/1/2024.

Bukeye bwaho ku wa 01 Gashyantare hazabaho umuhango wo guha icyubahiro Intwari z’Igihugu, uzayoborwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ndetse ukazitabirwa n’abandi Bayobozi bakuru n’imiryango y’Intwari.

Hagati aho hirya no hino mu Gihugu hazabaho ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro, ubusabane, imikino, gutaha ibikorwa/kwishimira ibyagezweho, gushimira ababaye indashyikirwa, kugabirana, kuremera abatishoboye hamwe n’ibindi bikorwa bishimangira ubutwari, umuco n’ubumwe by’Abanyarwanda.

CHENO ivuga ko Abanyarwanda n’inshuti zabo hirya no hino ku Isi, na bo babifashijwemo na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga hamwe na za Ambasade z’u Rwanda, bateguye uburyo bazizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka