CG Rtd Emmanuel Gasana yahawe uruhushya rwo gusohoka mu Igororero
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), SP Daniel Rafiki Kabanguka, yemeje ko bahaye uruhushya CG Rtd Emmanuel Gasana, wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, rwo kuba asohotse mu Igororero.
Avuga ko ibyakozwe biteganywa n’itegeko ko umugororwa ashobora guhabwa iminsi cyangwa amasaha yo kuba atari mu igororero bitewe n’impamvu zikomeye agomba kujya gukemura.
Ati “Biteganywa n’itegeko. Si ngombwa iminsi, bishobora kuba amasaha cyangwa iminota.”
RCS ivuga ko CG Rtd Emmanuel Gasana yahawe uruhushya hashingiwe ku ngingo ya 27 igika cya 5 y’itegeko no 022/2022 ryo ku wa 29/09/2022 rigenga serivise z’igorora.
Iri tegeko riteganya ko Umuntu ufunzwe yemerewe gusohoka mu igororero kubera imwe mu mpamvu zirimo kuburana; kwivuza; gukora imirimo yemejwe n’ubuyobozi bw’igororero; iyo ahamagajwe n’urwego rwa Leta rubifitiye ububasha cyangwa indi mpamvu yakwemezwa n’ubuyobozi bw’igororero itanyuranyije n’amategeko ngengamikorere y’Urwego.
Ubuyobozi bw’igororero bugena umubare uhagije w’abakozi b’igororero baherekeza abantu bafunzwe bemerewe gusohoka mu igororero.
CG (Rtd) Gasana, afite ubukwe bw’umwana we w’umuhungu mu mpera z’iki cyumweru, bikaba bikekwa ko ari yo mpamvu yaba yahawe uruhushya kugira ngo abwitabire.
RCS kandi ivuga ko atari we wa mbere uhawe uruhushya nk’uru kuko n’undi mugororwa wese ashobora kuruhabwa mu gihe afite impamvu ikomeye agomba gukemura mu muryango we.
Ku wa 15 Ugushyingo 2023, nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare, rwanzuye ko CG Rtd Gasana afungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha byo kwaka no kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite, ibyaha byose yahakanye.
Iki gihano yarakijuririye mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare ariko na rwo ku wa 27 Ugushyingo 2023, rutesha agaciro ubujurire bwe, rutegeka ko umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare ugumaho.
Ohereza igitekerezo
|