CESTRAR yasabye abafundi gutandukana n’isura yaba bihemu

Abakora umurimo w’ubwubatsi mu Rwanda barasabwa guharanira kuba abakozi beza bubaka ibiramba bagateza igihugu imbere kandi bakaba inyangamugayo bakitandukanya n’isura mbi benshi mu bafundi bazwiho yo kuba ba bihemu.

Ibi biri mu butumwa abakora umurimo w’ubwubatsi bahawe n’abakuriye ihuriro ryabo ku rwego rw’igihugu, kuri uyu wa 26/04/2013, ubwo basuraga ihuriro ry’abubatsi bo mu karere ka Rwamagana, bakaganira ku ngamba zo kwiteza imbere no guteza imbere akarere bakoreramo.

Umunyamabanga w’impuzamahuriro y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), Biraboneye Africain, yabwiye abubatsi basaga 600 bari bahuriye i Rwamagana ko bakwiye guharanira kuba abakozi beza bakorera igihugu, cyane cyane bagaharanira kugirirwa icyizere n’abaturage bakorera kandi ngo ibi bizagerwaho nibakora neza kandi bakajya basohoza imirimo bahabwa n’abo bubakira.

Abubatsi bubumbiye mu ihuriro STECOMA bafata ifoto y'urwibutso n'abayobozi ba CESTRAR.
Abubatsi bubumbiye mu ihuriro STECOMA bafata ifoto y’urwibutso n’abayobozi ba CESTRAR.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Nehemie Uwimana, yasabye abo bubatsi barimo benshi bakiri mu cyiciro cy’urubyiruko gukora bateganyiriza igihe kiri imbere, bagakunda umurimo bakawukora neza kandi bakamenya gucunga neza amafaranga bavana mu kazi kabo.

Uwimana yagize ati “Amafaranga mukorera ntakwiye kuba ayo kujyana mu bikorwa bitazabagirira akamaro mu gihe kiri imbere.”

Abubatsi bahuriye mu ihuriro STECOMA, aho ngo baba bagamije guhura bakajya inama ku bibazo n’imbogamizi bahura nabyo mu kazi kabo, kandi bagakora ubuvugizi rusange aho bibaye ngombwa hose.

Alphonse Karangwa ushinzwe ibibazo by’abubatsi muri STECOMA yabwiye Kigali Today ko bashaka kuvugurura imikorere n’imyitwarire ya bamwe mubo bahuriye muri syndicat, bakaba abakozi b’abahanga kandi badatakariza abagana n’abo bakorana icyizere.

Umuyobozi wa Rwamagana yasabye abanyamuryango ba STECOMA guteganyiriza imbere hazaza.
Umuyobozi wa Rwamagana yasabye abanyamuryango ba STECOMA guteganyiriza imbere hazaza.

Iyi nama yabereye ahitwa ku kibuga cya Polisi i Rwamagana, aho abubatsi banahawe umwambaro mushya uzajya ubaranga aho bari hose mu kazi.

Basabwe kuba urugero mu bandi baturage, bakitabira gahunda z’iterambere, imiryango yabo ikitabira ubwisungane mu kwivuza kuko baba bashobora gukomerekera mu kazi igihe icyo aricyo cyose, ariko bakanateganyiriza imiryango uko yakwivuza igihe yarwaye.

Impuzamahuriro y’abakozi (CESTRAR) yateguye iki gikorwa muri gahunda yo gusura abakozi banyuranye hirya no hino mu gihugu bashishikariza abakoresha gushyiraho uburyo bworohereza abakozi gukorera ahantu hatabatera indwara n’inkurikizi ku buzima, abakozi nabo bagasabwa kwitwararika ibyabahungabanyiriza ubuzima kandi bakitabira ubwisungane mu kwivuza.

Abubatsi bubumbiye mu ihuriro STECOMA mu mwambaro mushya w'akazi bahawe.
Abubatsi bubumbiye mu ihuriro STECOMA mu mwambaro mushya w’akazi bahawe.

Muri iyo nama kandi abubatsi bahawe umwambaro wuzuye bazajya bakoresha mu kazi kabo urimo isarubeti, inkweto zabugenewe, ingofero igenewe abubatsi n’akarindantoki byose byo kubafasha gukora banakingiwe umutekano n’ubuzima bwabo.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 2 )

ikindi kintu abafundi bakwiye gukangurirwa ni ukwiteganyiriza,kuko bitewe n’akazi bakora,usanga bahura n’impanuka nyinshi zituma bamugara igihe icyo aricyo cyose,abaye atarizigamiye rero ahinduka umutwaro ku muryango we ndetse n’igihugu muri rusange.

ndatimana yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

kugirirwa ikizere mu kazi ako ariko kose ni ngombwa,kuko ahatari ikizere ntacyagerwaho,kandi ibi bikwiye kuba ku bafundi ndetse n’ababaha akazi.

manishimwe yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka