CESTRAR isanga abakozi bahembwa ibihumbi 100Frw no munsi yayo badakwiye gusora

Urugaga rw’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) ruvuga ko abakozi bose bahembwa umushaha w’ibihumbi ijana no munsi badakwiye gusora, kuko ari bo bagize igice kinini cy’abakozi baremerewe no kubona iby’ibanze nkenerwa ku muturage wese.

Uru rugaga kandi rukavuga ko abo bakozi biganjemo urubyiruko rukora mu bigo bicunga umutekano, abakora mu maduka, abakora mu mahoteli, utubari no mu maresitora ndetse n’ahandi.

Ni ibikubiye mu butumwa uru rugaga rwageneye abakozi, kuri uyu munsi is yose yizihiza umunsi w’umurimo.

Urugaga rw’abakozi ruvuga ko rushimira Leta y’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa bayo, ku mbaraga, ubwitange ndetse n’ubushishozi bakomeje kugaragaza mu gushyiraho ingamba nyazo kandi zikwiye zo kuzahura ubukungu n’imibereho myiza y’abakozi n’Abanyarwanda bose muri rusange.

Muri zo ngamba, CESTRAR ivuga ko harimo nko kuzamura umushahara wa mwalimu, gushyiraho itegeko rishyiraho imisoro ku musaruro ndetse n’izindi.

Uru rugaga runagaruka ku kibazo abanyamabanga nshingwabikorwa b’Utugari baherutse kugaragariza Perezida Kagame, cyo kuba hagaragara ubuzumbane mu mishahara y’abakorera mu yaro ndetse n’abakorera mu Mujyi wa Kigali.

CESTRAR ikagaragaza ko ifite icyizere ko iki kibazo na cyo kizashakirwa umuti.

Uru rugaga ruvuga ko n’ubwo hari ibigenda bikorwa, ubu umushaha w’abakozi benshi utakibasha guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko, bikaba bituma abakozi batagira imibereho myiza yakagombye kuranga umukozi igatuma atanga n’umusaruro wifuzwa.

CESTRAR ikaba isaba abakoresha ndetse na Leta, gukora ibishoboka byose imishahara muri rusange ikavugururwa, kugira ngo ihuzwe n’ibihe biriho.

Uru rugaga kandi rusaba ko habaho kuvugurura amategeko ajyanye n’amasaha y’akazi mu cyumweru, akava kuri 45 akagera kuri 40, hagamijwe guteza imbere umurirmo w’umukozi no gutuma abasha kubahiriza izindi nshingano z’umuryango.

CESTRAR igaragaza ko hakwiye kubaho ivugururwa ry’imishahara y’abakozi bo mu nzego z’ubuzima, nka bamwe mu bakozi bakorana ubwitange bwinshi, ariko bafite imishahara iri hasi.

Aba bakozi ngo ni bamwe mu bari ku ruhembe rwo kurwanya icyorezo cya COVID-19, bagakorana ubwitange n’ishyaka amanywa n’ijoro, ariko bafashwe kimwe n’abandi bakozi bose ntibahabwa inyongera y’umushahara ku ngazi ntambike (Horizontal promotion), muri 2020-2021 nk’uko biteganywa n’amategeko.
CESTRAR ngo isanga abo bakozi bari bakwiye guhabwa umwihariko, ndetse n’abandi bakora mu mirimo ifite umwihariko itabasha guhagarara (essential services) bityo ntihafatwe icyemezo cya rusange.

Urugaga rw’Abakozi kandi rusaba ko hashyirwaho Iteka rya Minisitiri rigena umushahara fatizo (Minimum Wage) mu gihe cya vuba, nk’uko risanzwe riteganyijwe mu iteka rigenga umurimo mu Rwanda, bityo hakabaho umushahara udashobora kugibwa munsi hagamijwe kurengera imibereho myiza y’abakozi.

Itango rya CESTRar rigira riti “Byaba byiza kandi hashyizweho igihe kitari kinini cyo kujya rivugururwa hashingiwe ku kiguzi cyo kubaho (cost of living)”.

CESTRAR isoza isaba ko ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hakomeza gukazwa ingamba z’ubwirinzi, ndetse abakora mu bucurkizi bagafashwa mu buryo bwo kwivuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka