CESTRAR irashima uruhare rw’abakora mu rwego rw’ubuzima mu gukumira COVID-19

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gufata ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus mu gihugu, Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR) rurashima ubwitange bukomeje kuranga abakora muri serivise z’ubuzima, ibizeza ubufasha mu kazi kadasanzwe barimo muri iyi minsi isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Biraboneye Africain, Umunyamabanga Mukuru wa CESTRAR
Biraboneye Africain, Umunyamabanga Mukuru wa CESTRAR

Ni mu itangazo yasohoye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 22 Werurwe 2020, rishimira abo bakozi riti “Urugaga rw’Amasendeka y’Abakozi (CESTRAR) rurashima akazi, umurava n’ubwitange bikomeje kuranga abakora mu rwego rw’ubuzima, mu ruhare bakomeje kugaragaza ruri ku isonga ryo gukumira iyi virus ikomeje kwica abantu, batitaye ku ngaruka bashobora guhura nazo”.

Ni itangazo kandi rishimira abo bakozi bakomeje gukorana ubwitange, mu kurwanya ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo mu rwego rwo gushyira mu ngiro amabwiriza ya Leta akangurura buri Munyarwanda gukumira iyo virus mu gihugu, aho byagiye biteza ingaruka zinyuranye mu gihugu bigera no mu mashuri aho yabaye ahagaritswe, hakorwa n’ubukangurambaga bwimbitse mu baturage bwo kwirinda Coronavirus.

CESTRAR iremeza ko ikomeje gushyigikira imyanzuro ikomeje gufatwa na Leta, aho yiteguye gutanga imbaraga zose mu bikorwa bigamije gukumira icyo cyorezo cyugarije isi.

Iremeza kandi ubufasha bwunganira Leta mu kwegereza abaturage ibikorwaremezo binyuranye bijyanye n’isuku, by’umwihariko amazi meza abafasha kwirinda iyo ndwara.

Abo bakozi bakora muri serivise z’ubuzima, ni bamwe mu bakora akazi karimo ingaruka nyinshi zo kuba bakwanduzwa iyo Virus, kubera guhura kenshi n’abayanduye.

Bo n’imiryango yabo barahumurizwa na CESTRAR ikabizeza ubufasha bwo kubaba hafi mu kubarinda kwandurira mu kazi nk’uko byagaragajwe muri iryo tangazo.

Riragira riti “Kurinda abakozi n’imiryango yabo ingaruka zo kuba bakwandura iyo virus, ni ikintu dushyize imbere ya byose”.

CESTRAR yasabye abakozi n’imiryango yabo kudakurwa umutima (panic) n’ako kazi gakomeye bakomeje gukora, basabwa gukomeza kurangwa n’umurava baharanira gushyira mu ngiro ibyemezo bikomeje gufatwa na Leta bishakira ibisubizo Abanyarwanda ku bibazo bakomeje guterwa n’umuvuduko w’icyorezo cya Coronavirus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

CESTRAR nikomeze kuba ijwi ryabakozi kubwumwihariko niryabanyarwanda muri rusange,merci Africain yirijambo ryiza uvuze.(On est autorité quand on est autorisé, et ce que vous faites sans moi et contre moi,it is great and wonderful for the trade union)

Jean Leonard yanditse ku itariki ya: 29-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka