CESTRAR ihangayikishijwe n’abakoresha batangiye guhagarika amasezerano y’akazi

Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) ruratangaza ko hamaze igihe hagaragara bamwe mu bakoresha batangiye guhagarika by’agateganyo amasezerano y’akazi bari bafitanye n’abakozi, bashingiye ku ihagarikwa ry’imwe mu mirimo rishingiye ku ngamba zo guhangana na COVID–19.

Biraboneye Africain, Umunyamabanga Mukuru wa CESTRAR
Biraboneye Africain, Umunyamabanga Mukuru wa CESTRAR

Mu itangazo uru rugaga rwashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu tariki 08 Mata 2020, ruvuga kandi ko hari abandi bakoresha batangiye gushyira abakozi mu kiruhuko gishingiye ku mpamvu z’ubukungu cyangwa za tekinike, cyangwa bagashyira abakozi mu kiruhuko cy’umwaka ku ngufu.

CESTRAR ivuga ko ihanganyikishijwe n’ibikorwa nk’ibi, kuko aho gufasha inzego zose z’igihugu guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo, byongera umubare w’abagirwaho ingaruka zikomeye, cyane ko bikorwa hatubahirijwe inzira ziteganywa n’amategeko agenga umurimo mu Rwanda.

Isaba Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo by’umwihariko gushyiraho amabwiriza yihariye yafasha abakozi n’abakoresha kugira umurongo bagenderaho muri ibi bihe bidasanzwe, kugira ngo iri hagarikwa rw’abakozi ryatangiye rihagarikwe ridakomeza gufata indi ntera.

Hakwiriye kwimakazwa umuco w’ibiganiro hagati y’abakoresha n’abahagarariye abakozi (sendika n’intumwa z’abakozi) hagashakwa ingamba zinogeye impande zose zirebwa n’iki kibazo.

CESTRAR ivuga ko nkuko byagaragajwe mu itangazo ryo kuwa 20 Werurwe 2020, isaba Leta guteganya ikigega cyihaririye cyazagoboka ibigo bito n’ibiciriritse byaba byagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 kuzashobora kongera gukora neza, hagamijwe kuzamura ubukungu kandi abakozi ntibatakaze imirimo n’imishahara yabo.

CESTRAR isaba ko hakorwa ubuvugizi ku bakozi bashobora kutazabona uko bishyura amacumbi ku mpamvu zavuzwe haruguru, kudashobora kwishyura imyenda y’amabanki kuri gahunda yari isanzweho, ikanaboneraho gushimira amwe mu mabanki yongereye igihe cyo kwishyura no guhagarika inyungu zaterwa n’ubukererwe bwo kwishyura.

CESTRAR ivuga ko ishimira abayobozi bakuru b’igihugu batanze urugero rwiza, bakigomwa umushahara wabo w’ukwezi kwa Mata 2020, ikanasaba ko umukozi wese ufite ubushobozi kandi wifuza kugira icyo atanga ku bushake bwe, yashyirirwaho ubwo buryo akunganira gahunda ya Leta yo gufasha abagezweho n’ingaruka z’iki cyorezo.

Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), rukomeje gushima ingamba zinyuranye zagiye zifatwa na Guverinoma y’u Rwanda mu gihe gikwiye kandi zigashobora gushyirwa mu bikorwa, hagamijwe gukumira ikwirakwizwa rya COVID–19 mu Rwanda.

Uru rugaga ruvuga ko rwongeye gushima umurimo, ubwitange n’ubutwari bikomeje kuranga abakozi bo muri serivisi z’ubuzima, mu kwita ku bamaze kwandura no kurinda abatarandura icyo cyorezo, barangajwe imbere na Minisiteri y’ubuzima n’izindi nzego zose zahagurukiye guhangana n’icyo cyorezo ziyobowe na Minisitiri w’intebe.

CESTRAR kandi ivuga ko ishimira inzego zimwe na zimwe n’abakozi bose bakomeje gukora mu bihe bigoye bagatanga serivise za ngombwa, kugira ngo ubuzima bw’igihugu n’abaturage bukomeze kugenda neza no gufasha abaturage kubahiriza gahunda ya Guma mu rugo, birinda ingendo zitari ngombwa, kandi bibuka guhana intera ya metero imwe nibura, gukaraba intoki n’ibindi bikorwa.

Uru rugaga ruvuga ko nubwo hari imirimo ikorerwa mu rugo bigakunda, hari indi mirimo imwe n’imwe yahagaze, abakozi benshi biganjemo abakora imirimo itanditse (Informal sector workers), bitewe n’imiterere y’imirimo yabo bakaba batarashoboye kongera gukora, mu gihe ifunguro ryabo rya buri munsi barikeshaga umubyizi wa buri munsi.

CESTRAR ikaba ishima cyane gahunda ya Guverinoma yo gutanga ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze ku baturage badafite ubushobozi, harimo n’abo bakozi bakora imirimo itanditse ngo bashobore kubaho mu gihe imirimo kuri bamwe bakoraga itarasubukurwa.

CESTRAR kandi itangaza ko muri ibi bihe hibukwa ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu 1994, ihamagarira abakozi bose gukurikirana no kugira uruhare mu biganiro byateguwe binyuzwa kuri radiyo na televisiyo zinyuranye, kwirinda imvugo n’ibikorwa byose bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, cyangwa bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ubundi nibyo byari bikwiye urugaga rwa abakozi mu Rwanda batowe na abakozi ngo babakorere ubuvugizi (défense, former et informer) Coronavirus, itumye abari basinziriye ba kanganyuka,iritangazo niryo nibarigeze kunzego za leta ryoguhera mubitangazamakuru.Dushimiye nibyo bigo byafashe iyambere gukemura ibibazo byabakozi ndavuga amabanki,mwarimu SACCO,ibigo byitumanaho ndetse na leta nubwo ari inshingano zayo zo kurinda abaturarwanda cyane mugihe cya amaga nkubu,haribihugu kandi byashyize ho iteka ryigihe igito kugeza Igihe cyo abaturage bazavira mukato basaba abakoresha kutirukana abakozi bitwaje Covid 19.Navuga nkigihugu cya Sénégal hasohotse ordonnance présidentielle.

Jean Leonard yanditse ku itariki ya: 11-04-2020  →  Musubize

Ndabashimiye cyane
Nukuri mwihangane mudufashe kuko abakozi dukorera secteur privé turagowe cyane
Umukoresha araguhagarika amezi3 akongeraho congé bikaba amezi ntakuduhemba ibirarane agufitiye aziko ufite ideni rya BK ukumva utaye umutwe
Akirengagiza ko twaryaga kukazi kuko ariho twirirwaga

Noneho haraho abakozi bafite ikigega bashyiramo amafaranga yogutabarana bakata umukozi adasubizwa wasezera ntihagire icyo baguha kdi ufitemo umugabane none nomuriyiminsi ntibashake gukoramo ngo bafashe abakozi igihe batarabona ukobahembs

Nukuri mwadufasha kurenganurwa

Byaba byiza munyise alias
Y

Mukagasasira Ernestine yanditse ku itariki ya: 10-04-2020  →  Musubize

Mwiriwe , njye nari mfite igitekerezo ko muri ibi bihe Bikomeye turi guhangana n’icyorezo cya covid 19 nk’abigeze kuba abakozi mu bigo bitandukanye kuri ubu tukaba twarasezerewe kubera impamvu zitandukanye Kandi tukaba nta mirimo twongeye kubona tukaba twari dutunzwe n’uturaka twabonetse none muri ibi bihe bikaba bidakunda twifuzaga ko RSSB yadufasha nk’abayishyizemo imisanzu yo guteganiriza iza bukuru tukaba tutaragera mu za bukuru yadufasha Wenda ikaduha Avance yadufasha muri ibi bihe Bikomeye Wenda mu gihe cy’izabukuru ikazahera kuyo baduhaye cyangwa ikabyohereza mu kigega Ejo Heza cyane ko nabonye bikora kimwe tugahera ku misanzu yaba isigayemo Aho kugirango natwe tubere umutwaro Leta kuri byose Kandi twarateganije nk’uko RCA yasabye ko amakoperative yatanga ku nyungu RSSB nayo yadufasha. Murakoze ku buvugizi bwanyu

Sam yanditse ku itariki ya: 8-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka