CEPGL yatangiye gutegura igenamigambi rizafasha akarere gutera imbere
Umuryango uhuje ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (CEPGL) urimo gutegura igenamigambi ry’imyaka irindwi (2013-2020) kugira ngo ushobore kugeza abaturage ku cyerekezo cy’ibikorwa bibafasha kuva mu bukene no guteza imbere ibihugu ukoreramo.
Ibikorwa bizibanda ku kuzana amahoro n’umutekano mu karere, kongera amajyambere hifashishijwe ingufu z’amashanyarazi n’ikornabuhanga, imiyoborere myiza, kuzamura ubuhinzi no kongera ibiribwa hakoreshejwe ubushakashatsi.
Impuguke zahawe ako kazi zigomba kugaragaza ibyo umuryango wakwibandaho mu gufasha abaturage kwivana mu bukene, ibikenewe gukoreshwa n’uburyo byakorwa; nk’uko bisobanurwa na Tuyaga Herman, umuyobozi w’ubunyamabanga bwa CEPGL.
Izi mpugucye kandi zizagaragaza n’inzitizi zatuma ibitegurwa bitagerwaho kugira ngo hafatwe ingamba zituma umuryango ushobora kubaka ubukungu bw’ibiyaga bigari.
TRANSTEC izakora inyigo yahuye n’ubunyamabanga bwa CEPGL hamwe n’impuguke za Minisiteri zitandukanye mu bihugu bigize CEPGL kuri uyu wa kabiri tariki 16/04/2013. Inyandiko ya mbere izagaragazwa muri Nyakanga 2013 ishyikirizwe ubunyamabanga bwa CEPGL n’impugucye za Minisiteri bayikorere ubugorora ngingo.
CEPGL igizwe n’u Rwanda, Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye 1976 ariko uza kugira ibibazo kubera Jenoside yabaye mu Rwanda n’intambara zayogoje akarere, wongeye gukomeza imirimo muri 2007.
Uyu muryango wibanda ku bikorwa byo guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu biwugize, gufasha abagore guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka hamwe no gufasha akarere kugarura amahoro hashyirwaho OMOJA Wetu yatumye harwanywa imitwe yitwa intwaro muri Congo-Kinshasa.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nitwitabire uyu muryango kdi turasabwa gukura cyane kugirango tuwukuremo inyungu..
Uyu muryango ufitiye akamaro akarere, iryo genamigambi rirakenewe kandi cyanee...God bless CEPGL).