CEPGL yahagurukiye guteza imbere ubucuruzi bukorwa n’abagore bwambukiranya imipaka
Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bihuriye mu biyaga Bigari (CEPGL), wahagurukiye guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukorwa n’abagore muri uyu muryango kuko bufite uruhare mu iterambere nubwo budahabwa agaciro.
Uyu muryango ufatanyije n’abahagarariye ubucuruzi muri ibi bihugu bari kwiga uburyo ubu bucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bwanozwa, aho gukorwa mu kajagari ahubwo burusheho kugirira akamaro ababukora.
Ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bukunze kurangwa ku mipaka y’igize ibihugu bya CEPGL, kubera uburyo bukorwamo bituma bamwe batabuha agaciro nyamara bushyirwamo imbaraga nyinshi.

Ahakunze kugaragara ubu bucuruzi ni ku mupaka muto wa Gisenyi na Goma na Rusizi na Bukavu. Icyakunze kugaragara ababukora bavuga ko babushoramo imbaraga nyinshi n’ubwo bahohotewe iyo bajyanye ibicuruzwa byabo cyane cyane muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Liliane Gashumba avuga ko guteza imbere ubu bucuruzi biri mu gucyemura ibibazo by’abagore muri aka karere no kurwanya ubukene, kuko nibukorwa neza bizatuma batera imbere hamwe n’imiryango yabo.
Gusa avuga ko kugira ngo ubucuruzi bukorwa n’abagore bukorwe neza bagomba kwibumbira mu makoperative kandi aho byatangiye bigenda neza.
Assina Mujawimana, umwe mubakora ubu bucuruzi bwambukiranya imipaka Gisenyi-Goma, avuga ko byafasha abagore benshi bakora ubu bucuruzi habayeho uburyo bwo kubafasha haba mu kubaha agaciro, kubarindira umutekano no kubongerera igishoro.
Alexis Ruzibukira, umukozi muri Minisitere y’ubucuruzi mu Rwanda, avuga ko leta y’u Rwanda ifite gahunda yo guteza imbere bucuruzi bucirirtse mwambukiranya imipaka. Harateganywa kubakwa inyubako zo guhunikwamo ibicuruzwa byambukiranya imipaka kuburyo abakora ubu bucuruzi bitazongera kubagora.
Iyi mishinga guteza imbere ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bukorwa n’abagore, CEPGL ibifashijwemo na NEPAD biteguye gushyiramo akayabo k’amayero angina n’ibihumbi 300.
K’uruhande rw’u Rwanda ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bungana na 14% by’ibyo rujyana hanze nkuko byagaragajwe muri 2011, igihugu cya Congo akaba aricyo cyoherezwamo ibicuruzwa biciye ku mipaka ya Rubavu na Rusizi, ibicuruzwa byanyuze kuri iyi mipaka yombi 2011birenga miliyari 35 z’amafaranga y’u Rwanda.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|