Centrafrika: Polisi y’u Rwanda yashimiwe uruhare rwayo mu kurinda abaturage

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centrafrika (MINUSCA) barashimwa ko bakomeje gukora akazi kabo neza ko kurinda abakozi b’umuryango w’Abibumbye (UN) n’impunzi.

Umuyobozi w'abapolisi bose bari mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrika yakirwa n'abapolisi b'u Rwanda (RWAFPU2)
Umuyobozi w’abapolisi bose bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika yakirwa n’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU2)

Bashimiwe n’umuyobozi w’abapolisi bose baturuka mu bihugu bitandukanye biri muri MINUSCA, Gen. Roland Zamora ubwo yabasuraga aho bakorera mu Ntara ya Kaga-Bandoro, ku itariki ya 28 Nyakanga 2017.

Muri ako gace habayo impunzi zavanywe mu byabo n’intambara yari yarayogoje icyo gihugu mu myaka mike ishize, ikaba yari intambara yahuje imitwe y’inyeshyamba itandukanye.

By’umwihariko, Gen. Roland Zamora yabashimiye igikorwa bakoze cyo kurinda no kubungabunga umutekano w’izo mpunzi ku itariki ya 01 n’iya 02 Nyakanga 2017, ubwo habaga igitero ku nkambi cy’abahoze ari abarwanyi bo mu mutwe wa Seleka.

Yashimiye abapolisi b’u Rwanda uburyo babyitwayemo mu gusubiza inyuma no kuburizamo icyo gitero cyari cyagabwe ku baturage bavanywe mu byabo n’intambara, ndetse bagafata na bamwe mu bari bakigabye na bimwe mu bikoresho byabo birimo imbunda n’ibindi bari bitwaje kandi bigakorwa kinyamwuga.

Inkambi zatewe n’abo barwanyi zirindwa n’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU2),zibarizwamo impunzi zibarirwa mu bihumbi 25, ziri hafi mu birometero 400 uvuye mu Mujyi mukuru w’icyo gihugu, Bangui.

Gen. Roland Zamora yagize ati “Nshimiye cyane umuyobozi w’iri tsinda ry’abapolisi ndetse n’abapolisi b’u Rwanda -RWAFPU2, kubera igikorwa mwakoze gishimishije mu bwitange, umurava ndetse n’ubunyamwuga.

Igikorwa mwakoze cyari ngombwa mu kurengera abaturage b’abasivili. Ibi birerekana ko mutegerejweho byinshi mu kazi kanyu.”

Kugeza ubu,u Rwanda rufite Abapolisi 450 mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika bagize imitwe itandukanye. Itatu muri iyo mitwe igizwe n’abapolisi 420 (Ibiri ya FPU n’umwe ushinzwe kurinda Abayobozi bakuru b’icyo gihugu (Protection Support Unit).

Abandi bakora imirimo itandukanye irimo ubujyanama, guhugura no kwigisha abagize inzego z’umutekano z’icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka