CECAFA yifurije ishya n’ihirwe Perezida Kagame watsinze amatora

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryo muri Afurika yo hagati n’Iburasirazuba (CECAFA), ryashimiye Perezida Paul Kagame ku ntsinzi yegukanye mu matora aheruka.

Umunyamabanga wa CECAFA Nicholas Musonye yashimiye Perezida Paul Kagame ku nsinzi yegukanye.
Umunyamabanga wa CECAFA Nicholas Musonye yashimiye Perezida Paul Kagame ku nsinzi yegukanye.

CECAFA imwifurije ishya n’ihirwe nyuma y’intsinzi y’amajwi 98.63%, aho umunyamabanga uhoraho wa CECAFA Nicholas Musonye yatangaje ko bishimiye intsinzi ya Kagame Paul.

Abinyujije ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa kuri iki cyumweru, yagize ati “Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’iburairazuba n’iyo hagati CECAFA rifashe umwanya wo gushimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame watsinze amatora yarangiye.

Abanyarwanda bongeye kwerekana ko bazi guhitamo neza ubwo bongeye kugirira icyizere Perezida Paul Kagame n’ishyaka rye FPR.”

Yakomeje agira ati “nka CECAFA turashimira cyane umuterankunga wacu Kagame Paul tunashimira Abanyarwanda bose amahoro bagaragaje mbere y’amatora na nyuma yayo.

Turizera ko Perezida Kagame azakomeza intego ze zo kubaka u Rwanda no kurushaho kurugeza ku mahoro ndetse n’amajyambere. Imana ihe umugisha u Rwanda, ihe umugisha kandi Perezida Paul Kagame.”

CECAFA irishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame bitewe n’uruhare yakomeje kugaragaza mu gushyigikira umupira w’amaguru muri aka karere, aho kuva mu 2002 Perezida Paul Kagame yatangiye gutera inkunga umupira wo muri aka karere.

Mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati ryanamwitiriwe CECAFA Kagame Cup, Perezida Paul Kagame atanga amafaranga angana n’ibihumbi 60 by’Amadorari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka