Cardinal Kambanda yavuze uko Papa yabaciriye amarenga yo gutora Umushumba wa Kibungo

Ubwo yasuraga Paruwasi ya Mukarange muri Diyosezi ya Kibungo, kuri iki cyumweru tariki 19 Werurwe2023 ukaba n’umwanya wo kwereka Abakirisitu b’iyo Paruwasi Umushumba mushya wa Kibungo, Caridinal Kambanda yavuze uburyo Papa Francisco yaciriye amarenga Abepisikopi b’u Rwanda yo gutora umushumba wa Kibungo.

Cardinal Kambanda yavuze uburyo Papa yabaciriye amarenga y'uko agiye gutora Musenyeri wa Kibungo
Cardinal Kambanda yavuze uburyo Papa yabaciriye amarenga y’uko agiye gutora Musenyeri wa Kibungo

Ati “Ntabwo nari mperutse gusura Paruwasi ya Mukarange none uyu munsi nkaba nishimiye ko mbasuye mbazaniye inkuru nziza itari mu magambo, mbereka Umwepoiskopi wa Diyosezi ya Kibungo watowe”.

Arongera ati: “Hari kuri 20 Gashyantare 2023, inkuru nziza iturutse i Roma itugezeho turayibasangiza ko Nyirubutungane Papa Francisco yaduhaye Umwepisikopi ariwe JMV Twagirayezu”.

Yavuze ko Papa yabanje kuboherereza ubutumire bwo kujya mu rugendo Visita Ad Limina Apostolorum bakubutsemo i Roma kuva tariki 06 kugeza 11 Werurwe 2023, aho ngo byari amarenga yabaciraga y’uko mu minsi mike bashobora kubona Umwepisikopi.

Agaragaza ko ubwo butumire bwabahaye icyizere cy’uko agiye kubashakira umwepisikopi mushya, kugira ngo bazagende buzuye, dore ko ngo Papa iyo atanze ubutumire kuri Kiliziya yo mu gihugu runaka, dosiye zose z’iyo Kiliziya ziba ziri ku meza ye.

Ati “Iyo Papa aturaritse mu rugendo nk’urwo adutoranyije mu bihugu byinshi biri ku isi, ni ukuvuga ko iyo atumiye igihugu dosiye z’icyo gihugu iba iri ku meza ye, ubwo rero byaduhaga icyizere cy’uko ahita abona ko dosiye za Kiliziya mu Rwanda ziburamo Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kibungo”.

Arongera ati “Twatekereje kandi ko nyuma y’igihe twari dutegereje nta kabuza ari budushakire Umwepisikopi kugira ngo tuzagende twuzuye, kandi n’Umwepisikopi mushya ashobore gutahana umugisha wa Papa n’ubutumwa ageze ku bakilisitu ashinzwe, ni ko byagenze koko ntihaciye iminsi ubwo tariki 20 Gashyantare yaduhaye Umwepisikopi wa Kibungo”..

Nyuma y’uruzinduko bagiriye i Roma, Cadinal Kambanda akomeje ingendo muri Paruwasi zose zigize Diyosezi ya Kibungo, yereka abakirisitu Umushumba mushya wa Kibungo.

Muri Paruwasi ya Kirehe bakiranye urugwiro Musenyeri Twagirayezu
Muri Paruwasi ya Kirehe bakiranye urugwiro Musenyeri Twagirayezu

Zimwe muri Paruwasi basuye, harimo izo muri doyenné ya Kibungo arizo Zaza, Kansana, Rukoma na Bare, bajya no muri doyenné ya Rusumo igizwe na Paruwasi ya Rukira, Gashiru, Nyarubuye, Kirehe na Rusumo, basura na doyenné ya Rwamagana igizwe na Paruwasi ya Rwamagana, Kabarondo, Rukara, Ruhunda, basura Paruwasi ya Mukarange aho baturiye igitambo cya Misa kuri iki cyumweru tariki 19 Werurwe 2023.

Wari n’umwanya w’ibirori byo kwishimira Yubiye y’imyaka 10 Papa Francisco amaze atorewe kuba Papa aho ari uwa 266, banishimira kandi ibikorwa by’ishuri rya IPM (Institut Paroissial de Mukarange) ryaragijwe Yozefu Mutagatifu, aho rimaze imyaka 35, rigafatwa nk’imfura mu mashuri yigenga ya Kiliziya muri Diyosezi ya Kibungo.

Cardinal Kambanda yavuze ko Musenyeri JMV Twagirayezu kuba abaye umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, bifitanye isano n’amateka y’umubano mwiza wa Diyosezi ya Kibungo n’iya Nyundo, kuko Musenyeri Bigirumwami washinze Diyosezi ya Nyundo avuka muri Diyosezi ya Kibungo.

Abakirisitu ba Paruwasi ya Rwamagana bakiranye urugwiro Umwepisikopi wa Kibungo
Abakirisitu ba Paruwasi ya Rwamagana bakiranye urugwiro Umwepisikopi wa Kibungo

Ati “Nyundo dufitanye igihango, dufitanye isano kuko yashinzwe n’umwepisikopi uvuye i Kibungo Mgr Aloys Bigirumwami, ubwo rero Diyosezi ya Nyundo ikaba yituye Diyosezi ya Kibungo nayo iyiha Umwepisikopi.

Cardinal Kambanda yaboneyeho n’umwanya wo gutumira Abakirisitu kuzitabira ibirori byo kwimika ku mugaragaro Mgr JMV Twagirayezu, mu birori byo ku itariki 01 Mata 2023 bizabera i Kibungo.

Mgr Jean Marie Vianney Twagirayezu yashimiye abakirisitu ba Paruwasi ya Mukarange ku rugwiro n’urukundo bamwakiranye, avuga ko mu isengesho abasaba bafatanye kumva Yezu Kirisitu ubamenyesha se Imana Data, akaba akabera abantu umuhuza n’Imana ibabeshaho, abasezeranya iryo sengesho kugira ngo ribafashe kuba umusemburo w’ibyiza byose umuntu kesha Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka