Candy Basomingera yinjiye muri Minisiteri ya Siporo igishakirwa umuvuno
Mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga 2025, iyobowe na Perezida Paul Kagame, isize Minisiteri ya Siporo ibonye Umunyamabanga uhoraho mushya, Madamu Candy Basomingera, wari umuyobozi wungirije muri Rwanda Convention Bureau.

Basomingera asimbuye Uwayezu Jean François Régis wari warashyizwe muri izi nshingano tariki ya 20 Ukuboza 2024.
Minisiteri ya Siporo yaba ikirimo gushakirwa umuvuno?
Nibura kuva mu Gushyingo 2019 kugeza tariki 16 Nyakanga 2025, Minisiteri ya Siporo imaze guhabwa abanyamabanga bahoraho batanu, ubariyemo na Candy Basomingera wahawe izi nshingano.
Mu gushyingo 2019, nibwo Perezida Paul Kagame yashyizeho Shema Maboko Didier nk’Umunyamabanga Mukuru wa Minisiteri ya Siporo, umwanya yaje guhagarikwaho n’ubundi n’Umukuru w’Igihugu tariki 16 Nzeri 2022.
Mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023, iyobowe na Perezida Kagame, yemeje bwana Niyonkuru Zephanie nk’Umunyamabanga mukuru wa Minisiteri ya Siporo, inshingano yaje gukurwamo ku ya 23 Kanama 2024.
Byemejwe nanone n’inama y’Abaminisitiri, Perezida Kagame tariki 11 Nzeri 2024, yagize Madamu Nelly Mukazayire Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya S,iporo asimbuye Niyonkuru Zephanie uyu mwanya ataje gutindaho kuko tariki 20 Ukuboza 2024 yaje kuwukurwaho agirwa Minisitiri wa Siporo, inshingano yari asimbuyeho Nyirishema Richard wari uyoboye amezi ane gusa.
Tariki ya 20 Ukuboza 2024, nibwo nanone biciye mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri, Perezida Kagame yashyize mu nshingano Uwayezu Jean François Régis nk’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, na we waje gusimburwa na Candy Basomingera, bivuze ko Uwayezu amaze amezi atandatu mu nshingano zo kuba Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.
Tugaruke gato kuri Madamu Basomingera
Nubwo yari umuyobozi wungirije muri Rwanda Convetion Bureau, icyo wagereranya n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutegura inama nini n’ibindi bikorwa by’ishoramari, Basomingera si mushya mu mishinga n’ibikorwa bya siporo.
Tariki 4 Gicurasi ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru mu gihugu cya Senegal, mbere gato y’itangizwa ry’agace ka Sahara Conference mu mikino ya BAL (Basketball Africa League), Candy Basomingera yasobanuye ko Siporo yaba imwe mu nzira zafasha Afurika gutera imbere, ndetse n’uburyo yakwinjiza amafaranga (Revenues).

Yagize ati “Nibura kuva muri 2021, u Rwanda rumaze kwakira amarushanwa asaga 70 mpuzamahanga, aho hinjiye asaga Miliyoni 50 z’Amadolari, Basketball Africa League yarenze kuba ari irushanwa ahubwo yabaye inzira nziza yo kugaragza impano ku rubyiruko rwa Afurika, guhanga udushya ndetse no kugaragaza isura y’umugabane wacu wa Afurika”.
Candy Basomingera asanze Minisitiri Nelly Mukazayire bakoranye muri Rwanda Convetion Bureau ubwo yari Umuyobozi mukuru.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|