Canada: Habaye imyigaragambyo isaba ubutabera ku iyicwa rya Kabera

Abanyarwanda baba muri Canada, inshuti n’umuryango wa nyakwigendera Erixon Kabera uherutse kwicwa arashwe n’umupolisi wo muri icyo gihugu, bakoze imyigaragambyo y’amahoro basaba guhabwa ubutabera n’ibisubizo ku iyicwa rye ritarasobanuka.

Erixon Kabera, Umunyarwanda w’imyaka 43 ufite ubwenegihugu bwa Canada, yishwe arashwe n’umupolisi mu mujyi wa Toronto muri Canada ku itariki 9 Ugushyingo.

Nyakwigendera yishwe arashwe n’umupolisi wo mu mujyi wa Hamilton, amusanze aho atuye ku muhanda Main Street West.

Ishami ridasanzwe rishinzwe ubugenzacyaha (SIU), ririmo gukora iperereza ku iyicwa rya Kabera, amakuru ryatanze mbere ryavugaga ko habayeho kurasana ku mpande zombi bibereye muri etage ya gatanu y’inyubako y’amacumbi iri ku muhanda 1964 Main St. W., mu gace ka Ainslie Wood West.

Nyuma ariko, SIU yaje gutanga ibindi bisobanuro ivuga ko Kabera Erixon, umubyeyi w’abana batatu b’abahungu, nta mbunda yari afite. Ahubwo ngo abapolisi babiri ni bo barashe umuntu wari ugerageje kubarwanya baje kureba umuntu wari wabatabaje kuri telefone avuga ko hari umuntu ufite imbunda uri imbere y’umuryango we.

Umuryango n’inshuti za Kabera baramwunamiye mu ijoro ryo kuwa Kane 14, Ugushyingo, aho bitegura kumuherekeza no kumushyingura kuri uyu wa Gatandatu mu mujyi wa Hamilton.

Mu butumwa yanditse kuri X, Arielle Kayabaga, umunyapolitiki w’Umunyakanadakazi ufite inkomoko mu Rwanda, yavuze ko urupfu rwa Kabera rwamushenguye umutima.

Kayabaga yagize ati “Naherukaga guhura na Erixon Kabera mu myaka ibiri ishize. Navuganye n’abo mu muryango we, bafite intimba ibaremereye cyane kandi bizeye ko bazahabwa ibisonaburo bifatika ku iyicwa rye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murebe neza Nina batarashwe ninterahamwe yambaye umupolisi

Fual fulaa yanditse ku itariki ya: 15-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka