C&H yahaye impano Perezida Edgar Lungu azibukiraho ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda
Yanditswe na
KT Editorial
Uruganda C&H rukora imyambaro itandukanye igurishwa mu Rwanda ndetse indi ikoherezwa hirya no hino mu mahanga, rwahaye impano y’umwambaro ukorerwa mu Rwanda Perezida Edgard Lungu wa Zambia, izajya imwibutsa ubwiza n’umwimerere w’ibikorerwa mu Rwanda.

Umuyobozi wa C&H Candy Ma ashyikiriza impano Perezida Edgard Lungu
Byari ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2018, ubwo Perezida Edgard Lungu uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yasuraga agace gakoreramo inganda kazwi nka Special Economic Zone, gaherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo.
Dore mu mafoto Perezida Edgard Lungu ahabwa impano n’abayobozi ba C&H

Iyi mpano yahawe na C&H yamushimishije cyane

Yahise anayambara mu rwego rwo kwerekana ko ayishimiye

Abayobozi ba C&H bakomeje kumwereka imyambaro itandukanye bakora

Bakorera isoko rypo mu Rwanda ndetse bakaba bafite n’amasoko hanze yarwo

Abakozi b’uruganda C&H bamweretse urugwiro ubwo yabasuraga

Perezida Edgard Lungu asobanurirwa ibikorerwa muri aka gace kahariwe ingana muri Kigali

Yari aherekejwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Munyeshyaka Vincent na Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene

Perezida Edgard Lungu yanasuye kandi uruganda Uruganda Africa Improved Foods, rukora ifu ikungahaye ku ntungamubiri

Yatemberejwe muri uru ruganda asobanurirwa uburyo rukora

Muri urwo ruzinduko abakaraza b’urukerereza bari bahari bashimisha abarwitabiriye mu murishyo
Inkuru zijyanye na: Perezida Edgar Lungu
- U Rwanda ntiruzashyira igitutu kuri Zambia ngo icyure Abanyarwanda bahahungiye - Perezida Kagame
- Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Zambia Perezida Edgar Lungu
- Abanyarwanda n’Abanya-Zambia bunze ubumwe - Perezida Kagame
- Perezida Lungu wa Zambia yunamiye abantu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
- Perezida Lungu yashenguwe n’aho politiki y’ubukoloni yagejeje u Rwanda
- Perezida Lungu yamaze kugera mu Rwanda
- Perezida wa Zambia Edgar Lungu araza mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu
- Umubano ushingiye ku bucuruzi hagati ya Zambia n’u Rwanda ugiye kongerwamo ingufu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|