Byongeye kugaragara ko henshi mu mujyi wa Kigali isuku na serivisi nziza bikiri ingorabahizi
Ikibazo cy’isuku mu hacururizwa ibyo kurya n’ahatangirwa serivisi mu bigo bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali, hagaragaje ko guhindura imyumvire bikibakomereye, kuko nyuma y’iminsi micye bihanangirijwe bigaragara ko nta kintu kinini cyahindutse mu byo bakora.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 11/01/2013, mu buryo butunguranye nibwo itsinda rishinzwe gucunga ishyirwa mu bikorwa ryakoze igikorwa cyo kuzenguruka muri byinshi mu bigo bitanga serivisi n’ibicururizwamo ibyo kurya, mu rwego rwo kureba aho bigeze byivugurura.
Ariko igitangaje ni uko iri tsinda riherutse gushyirwaho na Minisitiri w’Intebe mu mpera z’ukwezi kwa 11/2012, ahenshi mu ho ryageze ba nyir’ibikorwa batungurwaga no gusurwa batabizi mu gihe byinshi mubyo bakora bitabaga biri ku murongo.

Hamwe mu ho iri tsinda ryasuye nko kuri hotel The Manor iherereye i Nyarutarama, niyo yasaga nk’aho yisubiyeho kuko mu gitondo cya kare wasangaga isuku ari yose kandi ibikoresho byo gutekeramo bitunganyije, ndetse n’ibyumba byo kuraramo bishashe neza.
Gusa hagiye hagaragara utubazo dutandukanye turimo kuba inkuta z’iyo Hotel zaragiye zandura ariko ntibazisige irindi rangi ntibigaragare neza, kuko ari inkuta z’umweru, n’ibyobo bimenyamo amazi bazamuraga umunuko.

Ikindi iri tsinda ryabonye ritishimiye ni uko ahari resitora, ryasanze hari gukorerwa siporo za mugitondo, risaba ko ibijyanye na siporo bitavangwa n’aho gufungurira.
Ibi bitandukanye n’ibyo itsinda rindi ryari ryasohokeye kuri Hotel Alpha Palace, aho hari mu hagawe cyane ku mitangire ya serivisi n’isuku.

Simba Supermarket nayo yagaragaweho gucuruza bimwe mu biribwa byarengeje igihe. Mu kwitana ba mwana no guhuzagurika, Umuyobozi w’iri soko, yatangaje ko bagiye kwisubiraho kuko nabo byabarenzeho.
Imitangire ya serivisi nayo si shyashya
Mu zindi servisi zitangwa, Polisi y’igihugu yashimwe muri rusange uburyo itangamo serivisi mu buryo bwihuse n’ubwo iganwa n’abantu benshi, ariko gutinda gusohora impushya zo gutwara imodoka biri mu byo abaturage bari bahari binubiraga, bavuga ko hari n’abamara amezi umunani batarazibona.

Mu kwisobanura, Supt. Egide Ruzigamanzi, wungirije umuyobozi w’ishami rya Polisi itwara abagenzi mu muhanda, yavuze ko akenshi biterwa n’imyirondoro iba itandukanye cyangwa n’ibindi bibazo byihariye.
BCR nayo ni imwe mu ma banki yagawe cyane n’abayigana, bavuga ko bamara igihe kirekire babuze ubakira. N’ubwo iri tsinda rishinzwe kugenzura hari ibyo ryirebeye, umuyobozi wa BCR yagerageje kwihagararaho ahakana ko hari ikibazo cyo kutakira abakiriya bajya bagira.
Umuyobozi w’iri tsinda, Jean D’amour Getera, yavuze ko aho bagiye bagira hose, haba aho basanze ibibazo n’aho basanze barisubiyeho, bagiye bagirana ibiganiro kandi akizera ko bazabicyemura.
Iri tsinda rizakomeza mu cyumweru gitaha, aho bazaba bakomereza mu ntara, mbere y’uko batanga raporo ya nyuma y’amezi atatu bahawe y’ubugenzuzi. Biteganyijwe ko ibigo cyangwa amahoteli na resitora bizagararwaho kutisubiraho bizafatirwa ibihano.
Emmanuel N. Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|