Byinshi ku buzima bw’abayobozi bashya batorewe kuyobora akarere ka Musanze

Akarere ka Musanze kuwa gatanu 27 Nzeri 2019 kabonye komite nyobozi nshya, iyobowe na Nuwumuremyi Jeannine watorewe kuba umuyobozi w’akarere, Andrew Rucyahanampuhwe yabaye umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, hakaba na Kamanzi Axelle, watorewe kuba umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage.

Komite nyobozi nshya y'akarere ka Musanze
Komite nyobozi nshya y’akarere ka Musanze

Iyi komite nyobozi nshya yatowe n’inteko itora yari igizwe n’abajyanama ku rwego rw’imirenge igize akarere ka Musanze, n’abagize njyanama y’aka karere bose hamwe bageraga kuri 255 ku bajyanama 331 bagombaga gutora.

Dore inshamake y’ubuzima bw’abayobozi bashya b’akarere ka Musanze:

Nuwumuremyi Jeannine watorewe kuba umuyobozi w’akarere ka Musanze, yarangije muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’ubuhinzi, ahava ajya gukomereza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu gihugu cya Kenya aho yarangije mu birebana n’ubumenyi bw’iterambere.

Uyu mubyeyi w’imyaka 49 y’amavuko arubatse, akaba afite umugabo n’abana batatu. Yigeze kuyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu ntara y’Uburengerazuba.

Yakoze mu ruganda rutunganya amazi rwa Mutobo ruri mu karere ka Musanze, ubu akaba yayoboraga ishami rya RAB mu karere ka Musanze.

Nuwumuremyi Jeannine ni we muyobozi mushya w'akarere ka Musanze
Nuwumuremyi Jeannine ni we muyobozi mushya w’akarere ka Musanze

Andrew Rucyahanampuhwe w’imyaka 36 y’amavuko watorewe kuba umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu na we arubatse.

Yigeze guhagararira inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Musanze, akaba yaratorewe uyu mwanya yari umujyanama mu nama njyanama y’akarere, ukuriye komisiyo y’imiyoborere myiza.

Andrew Rucyahanampuhwe, yatorewe kuba visi meya w'ubukungu
Andrew Rucyahanampuhwe, yatorewe kuba visi meya w’ubukungu

Kamanzi Axelle w’imyaka 32 y’amavuko watorewe kuba umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, we yize itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza Gaturika ya Kabgayi (ICK).

Aharangije yakoze itangazamakuru ku maradiyo atandukanye arimo Radio Rubavu, Radio Musanze, Energy Radio, ubu akaba yari umwanditsi w’ikinyamakuru Ubumwe.com.

Kamanzi Axelle watorewe kuba umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage
Kamanzi Axelle watorewe kuba umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage

Iyi komite nyobozi yasezeranyije abajyanama bagenzi babo ko icyo bashyize imbere ari ibiteza imbere abaturage b’aka karere.

Kuri Nuwumuremyi, umuyobozi mushya w’akarere ka Musanze yagize ati “Nzaharanira ko tugira ubufatanye hamwe na bagenzi banjye, bugomba kuzana impinduka muri aka karere kari kwaguka umunsi ku wundi, kakaba kari no mu twunganira umujyi wa Kigali. Akarere ntorewe kuyobora gakeneye ibikorwa remezo birimo imihanda, amashanyarazi n’amazi meza, byose tugomba kubakiraho tuzamura ubukungu bw’abagatuye”.

Yakomeje avuga ko iterembere ry’aka karere ryubakiye ku bukerarugendo, akaba ari muri urwo rwego azaha ingufu ibituma ubukerarugendo burushaho gushinga imizi.

Ati “Dufatanyije tugiye gukora ibishoboka byose ubukerarugendo bukorerwa muri aka karere burusheho kubyazwa umusaruro uko bikwiye, ku buryo imari ibukomokaho izarushaho kwiyongera”.

Iyi komite nshya imaze gutorwa yahise inarahirira imbere y’ibendera ry’u Rwanda, mu muhango wayobowe na Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Musanze, Liziki Chantal aho yemeje kuzanoza akazi no kuzuza inshingano zayo.

Isimbuye Komite iherutse kwegura mu minsi yashize nyuma y’uko buri muyobozi mu bari bayigize yagiye agaragaraho imikorere n’imyitwarie idahwitse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka