Byimana: Harashakishwa uko abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bafashwa
Umuyobozi w’isibo ya ‘Ndi Umunyarwanda’, Pelagie Mukankundiye utuye mu mudugudu wa Karenge mu Kagari ka Mpanda mu Murenge wa Byimana aravuga ko mu isibo ayobora higanje icyiciro cy’abaturage amateka agaragaza ko basigaye inyuma babayeho nabi, gusa akarere ko hari ibyo kabateganyiriza.

Mukankundiye avuga ko abo bantu bafite imibereho mibi kuko bagitunzwe no kubumba inkoko n’utubindi no guca inshuro kuko usanga nta butaka bagira bwo guhinga cyangwa ngo bagire ubundi bushobozi bakuraho imibereho.
Avuga ko icyo nacyo ari ikibazo kibangamiye imibereho myiza kuko amazu barayabonye, ubwiherero burahari ariko abo baturage bafite ikibazo cy’umwihariko gikwiye kwigwaho n’inzego z’ubuyobozi.
Agira ati “Ikibazo twifitiye ni icy’imibereho mibi usanga muri iyi sibo, nubwo ariko bakennye cyane usanga bagerageza ku cyatunga abana babo kugira ngo batarwara bwaki, ariko hakenewe ko bahabwa nk’amatungo magufi yabafasha kubona agafumbire bakeza bakikenura”.
Yongeraho ko abaturage bagerageza gufasha abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, bagafatanyiriza hamwe kwibumbira mu matsinda, abanyantege nke bagafashwa na Leta ariko usanga ubuzima bugoye.
Agira ati “Abo bantu bajyaga bibumbira inkono none ibishanga byabaye iby’abashoramari, ahubwo usanga no kubona ibumba baryiba, byatumye batangira kujya guca inshuro. Uwabashingira nka koperative yo kubumba ibigezweho kuko inkono zo nta gaciro zigifite, bajyaga babumba amavaze uwabafasha kubona aho bakura ubushobozi bagakomeza kwiteza imbere”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko abaturage amateka agaragaza ko basigaye inyuma hari uburyo bafashwa hakurikijwe ibyiciro byabo by’ubudehe kandi basangiye n’abandi Banyarwanda.
Icyakora avuga ko bateganya kubahuriza hamwe bakabahugurira gukora ububumbyi bugezweho kugira ngo bave kuri gakondo, babe ababumbyi b’umwuga uteye imbere bagakora amasahane, ibikombe n’ibindi bikoresho biva mu ibumba bigurwa hanze.
Agira ati “Hari gahunda nyinshi abaturage bafashwamo nk’abantu bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri turabafasha, n’iyo mirimo yabo bakora tubigisha uko yabaha amafaranga, tubasura kenshi tukabigisha uko bakwiteza imbere. Turateganya kubabumbira mu ishyirahamwe ribakura ku kubumba utubindi bakabumba ibikoresho bigezweho”.
Naho kuba badafite ubutaka bwo guhingaho, Habarurema avuga ko bazashyirwa mu matsinda ahinga ku butaka buhujwe nabo bakabona uko bajya mu makoperative y’ubuhinzi buvuguruye, kandi ko akarere katarebera abaturage bako bicwa n’inzara.
Ohereza igitekerezo
|
Bjr ariko muba muhishahisha iki! Ngo abo amateka agararagaza ko basigaye inyuma!! Vuga abatwa! Barabizi ko ariko bitwa batunzwe no kubumba